Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Uburengerazuba: Polisi yafashe batanu mu mukwabu wo mu muhanda   

  Yanditswe na RNP
 3 months ago

 
 

Ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byakorewe mu turere two mu Ntara y’u Burengerazuba byakozwe tariki ya 28 Ukwakira, byatumye abagabo batanu bafatwa. Bamwe bafashwe kubera ubucuruzi bwa magendu ndetse abandi bafatwa bagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo badahanirwa amakosa yabo nyuma yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’u Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko uwo munsi Polisi y’u Rwanda ihakorera, yakoze yateguye igikorwa kidasanzwe mu turere twose aho cyari kigamije icuruzwa kubuza no gufata ibijyanye n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge, magendu, ndetse no gukaza ibijyanye no kubahiriza amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka.

CIP Kanamugire yagize ati:” muri icyo gihe, abantu batanu basanzwe batwara imodoka na za moto bafashwe nta byangombwa byuzuye bibemerera gukora ako kazi bafite harimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ndetse mugenzi wabo afatanwa na magendu y’ikinyobwa cyitwa Novida.

Byongeye kandi, bamaze no gufatwa bashatse guha ruswa abapolisi ariko biba iby’ubusa; iki nacyo ni icyaha bazahanirwa. Ruswa bageragezaga gutanga ni hagati y’amafaranga ibihumbi 5 ndetse n’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abatwara ibinyabiziga ni bamwe mu bakunze gufatirwa mu ngeso mbi ya ruswa bashaka kuyiha abapolisi kubera amwe mu makosa yabo; ku buryo mu myaka itatu ishize abagera kuri 400 bamaze gufatwa.

CIP Kanamugire yakomeje agira ati: “Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse no gukora ubucuruzi bwa magendu bihanwa n’amategeko, ariko biba bibi kurushaho iyo haniyongereyeho no gutanga ruswa”.

Polisi tubereyeho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; ntabwo twakwemera uwo ariwe wese wadushora mu bikorwa bibi bya ruswa. Dushinzwe kureba ko amategeko ashyirwa mu bikorwa kandi akubahirizwa; icyo abantu bagomba kucyubahiriza”.

Yasabye abaturage muri rusange gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha bitandukanye na ruswa by’umwihariko cyane cyane batanga amakuru kare kugira ngo habeho gukumira.

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.