Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ubumwe, indege ya RwandAir idasanzwe mu karere, yamaze kugera i Kigali   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 September 2016

 
 

Indege nshya y’ikigo cya RwandAir,yo mu bwoko bwa Airbus 330-200 ya mbere iguzwe mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, yageze mu Rwanda kuri uyu wa 28 Nzeli 2016.

Iyo ndege yitwa ‘Ubumwe’ yavanwe mu mujyi wa Toulouse mu Bufaransa ejo hashize, izakoreshwa mu ngendo zihuza u Rwanda n’iyindi migabane.

Ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 224, yageze mu Rwanda mu rugendo rwayo rwa mbere itwaye abantu basaga 80.

Umuyobozi wa RwandAir, John Mirenge, avuga ko ari intambwe ikomeye iki kigo giteye, mu rugendo rwayo rw’iterambere ryihuse.

Ati” Kuri ubu dufite ubushobozi bwo guhangana n’ibindi bigo by’ingendo z’indege bikomeye ku Isi.”

“Ubumwe” ifite agaciro k’amadorali miliyoni 250 (miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda).

RwandAir iteganya gutangira gukoresha izindi ndege enye mbere yo Werurwe 2017. Naho iyi yamaze kugera mu Rwanda izakoreshwa mu ngendo zijya i Dubai.

Indege ya kabiri ya Airbus 330-300 izagera mu Rwanda mu Gushyingo, izo ndege zombi zizafasha RwandAir gukora neza ingendo zo muri Aziya n’u Burayi.

RwandAir igiye gutangiza ingendo muri Zimbabwe, u Buhinde no mu Bushinwa hanyuma izakurikizeho u Burayi.

Iki kigo giteganya ko indege kigiye kugura zizatuma umubare w’abagenzi ibihumbi 500 cyatwaraga buri mwaka uzagera kuri miliyoni zisaga eshatu mu myaka itanu iri imbere.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.