Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda rwasubije Congo umusirikare wayo winjiye abeshya ko avuye muri FDLR   

  Yanditswe na Iyaremye Yves
 18 May

 
 

U Rwanda rwasubije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umusirikare wayo winjiye mu gihugu abeshya ko avuye mu nyeshyamba za FDLR .

Tuyishime Jean Claude ufite ipeti rya 1er Sergeant mu ngabo za Congo FARDC ni umukongomani w’imyaka 28 washikirijwe ingabo zishinzwe gucunga imipaka y’u Rwanda na Congo MCVE&EJVM.

Uyu musore yakoreraga mu mujyi wa Goma mu ishami rishinzwe imyitwarire y’abasirikare (Military Police), avuka ahitwa i Ngungu muri Masisi.

JPEG - 76.8 kb
Tuyishime yasubijwe iwabo ashimira ingabo z’u Rwanda

Avuga ko yaje mu Rwanda abeshya ko yabaga mu nyeshyamba za FDLR anyura muri MONUSCO nk’umunyarwanda utashye iwabo ku wa 25 Werurwe 2016 ariko ageze mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe cya Mutobo akajya abazwa aho azajya nyuma yo kuhava bigenda bimucanga ahitamo kuvugisha ukuri.

Aragira ati:”Naje mu Rwanda nje kureba umukobwa twari inshuti mbeshya ko mvuye mu nyeshyamba za FDLR kubera bakomezaga kumbaza aho umuryango wanjye uri n’aho nzajyanwa kuba nyuma nk’uko bigendekera Abanyarwanda bose batahutse ngenda mbeshya nkavuga ibitandukanye buri gihe ngeze aho mpitamo kuvugisha ukuri ko mvuye muri FARDC.”

Akomeza avuga ko umukobwa wari wamuzanye mu Rwanda yitwa UMUNGA Alice yamubwiye ko avuka mu Cyanika mu murenge Rugerero ariko yagera mu Rwanda akamubura ku murongo wa telephone bakoreshaga bavugana kandi yari amufitiye amafaranga.

Tuyishime arashima ingabo z’u Rwanda zamwakiriye neza zikaba zimusubije ingabo yahozemo mu mahoro.

Lieutenant Col James Cassius ushinzwe ingabo mu karere ka Rubavu avuga ko guhererekanya ingabo ziba zaje mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko bisanzweho kandi bigamije gukomeza kugira imibanire myiza.



Col. Fulbert Okanza wungirije uhagarariye ingabo mu ngabo zo mu karere MCVE&EJVM arashima u Rwanda uburyo rudahwema kugaragaza ubufatanye bwiza mu gutanga abasirikare baba baje mu buryo butemewe bityo asaba ko ubufatanye bwakomeza kubaho ku mpande zombi.

Ati”Turashima leta y’u Rwanda by’umwihariko igisirikare n’inzego z’umutekano uburyo zitworohereza mu gucunga umutekano mu karere,turashima u Rwanda kuba rudaceceka iyo hagaragaye ibintu nk’ibi tugafatanya kubikemura; turifuza ko byakomeza.”

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Nyarugenge: Batanu bafatanywe ikiyobyabwenge cya heroine
Nyarugenge: Batanu bafatanywe ikiyobyabwenge cya heroine

Ku itariki ya 2 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yafashe abagabo babiri n’abagore batatu bakekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Heroine. Abafashwe ni Nikuze Chantal (...)

Ubwiza bw’indege ya mbere nini yaraye itashye mu Rwanda (mu mafoto)
Ubwiza bw’indege ya mbere nini yaraye itashye mu Rwanda (mu mafoto)

Indege nshya yiswe ‘Umurage’ yaraye itashye mu Rwanda ku wa 1 Ukuboza 2016 igaragaza umwihariko mu miterere n’ubwiza bibereye amaso. Ikigo RwandAir cyakiriye iyi ndege ‘Airbus 330-300’ ifite (...)

Abapolisi 60 barangije bahuguwe ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi
Abapolisi 60 barangije bahuguwe ku buyobozi bwa sitasiyo za Polisi

Mu rwego rwo gukomeza kongerera ubumenyi abapolisi, ejo icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa y’ubuyobozi bwa sitasiyo za Polisi cyarangijemo abapolisi 60 ku Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu (...)

Kibeho: Ikibazo cy’amaresitora n’amacumbi kiracyari ingorabahizi
Kibeho: Ikibazo cy’amaresitora n’amacumbi kiracyari ingorabahizi

Mu gihe tariki 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa umunsi w’ibonekerwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, abaturuka hirya no hino baba bitabiriye uyu munsi mukuru, batangaza ko umutekano basanga mu (...)

U Rwanda rwasabye guhata ibibazo abasirikare 20 b’Abafaransa
U Rwanda rwasabye guhata ibibazo abasirikare 20 b’Abafaransa

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rukuru rw’u Bufaransa ubufatanye mu gukurikirana abasirikare b’Abafaransa bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.