Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda rwashimiwe kuba imbere mu kurwanya intwaro mu baturage   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 July 2016

 
 

Umuryango ushinzwe kurwanya intwaro nini n’intoya mubaturage uhuriwemo n’ibihugu byo mu biyaga bigari n’ibyo mu ihembe ry’Afurika (RECSA) washimye u Rwanda ku mbaraga rwashyize mu gukumira ko abaturage batunga intwaro.

Mu nama ihuje inzego z’umutekano zo mu bihugu byo mu biyaga bigari n’ibyo mu ihembe ry’Afurika yabaye kuri uyu wa Mbere, hizwe ku ikumirwa ry’intwaro nyuma y’uko bigaragaye ko hari aho abaturage batunze intwaro ari nazo zifashishwa mu bwicanyi n’umutekano muke birangwa muri bimwe mu bihugu nk’Uburundi, Sudani y’Epfo n’ahandi.

Murwanashyaka Theoneste Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama mu gushimirwa ku ngamba rwafashe rurwanya ikoreshwa ry’intwaro rinyuranyije n’amategeko.

Uwicaye hagati ni IGP Emmanuel Gasana uyobora Polisi y'u Rwanda n'Abahagarariye ibihugu 15 bigize RECSA bateraniye i Kigali (Foto_ RNP)

Agaragaza uko byafashije mu iterambere yagize ati “Iyo igihugu gifite umutekano bigifasha mu iterambere, ntiwatera imbere mu gihe hakiri ubwicanyi imbere mu gihugu, iyo ufite umutekano ni byo bituma barwiyemezamirimo bishimira gushora imari mu gihugu kuko baba bizeye umutekano.”

Amasezerano ashyiraho umuryango RECSA yashyizweho umukono n’ibihugu byose byo mu biyaga bigari wongeyeho Sychelles na Somalia, ntibyakuyeho ko kugeza n’ubu hari ibyaha bikoreshwa intwaro nto n’inini bikigaragara muri bimwe muri ibyo bihugu nk’u Burundi, Congo, Somalia ndetse na Sudani y’Epfo.

Umuryango RECSA uvuga ko ubushakashatsi wakoreye mu Burasirazuba bwa Afurika bwerekanye ko ibyinshi mu byaha bitwara ubuzima bw’abatuye aka karere biterwa n’ikoreshwa ry’intwaro.

Umuvugizi wa Polisi y’urwanda ACP Twahirwa Celestin yavuze ko kuba u Rwanda ruherereye hagati y’ibihugu byiganjemo ibyaha bikoreshwa intwaro bitazarugiraho ingaruka.

Yagize ati “Hari ingamba zo gukumira itungwa ry’intwaro rinyuranyije n’amategeko dufite. Muri zo zarimo no gukaza ibihano ku bazifatanywe, biriya muheruka kumva ngo mu Rwanda hari intwaro ni ibinyoma. Nk’u Rwanda rero nta bwoba dutewe n’ibiri mu bindi bihugu kuko dukaza umutekano wo ku mipaka.”

Kugeza ubu u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo muri EAC bitarangwamo ibyaha bikoreshejwe intwaro nyinshi aho ibyaha 421 ari byo byagaragaye kuva mu myaka wa 2010 kugeza 2016, ku mwanya wa kabiri hari Tanzaniya hagaragaye ibyaha 9646, Kenya (12877), u Burundi (26041) na Uganda hagaragara ibyaha 34512.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.