Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda rwashimangiye ko rutazigera rutererana abaruhungiramo   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 June 2016

 
 

Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye ko izakomeza guharanira gufasha ibihugu by’ibituranyi mu rugamba rwo kubungabunga amahoro n’umutekano w’ababituriye no kudacika intege mu gucumbikira impunzi zihungira ku butaka bw’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagarutse ku buryo u Rwanda rwiyemeje kudacika intege mu gufasha abaruhungiramo kuri uyu wa mbere tariki 20 ubwo u Rwanda rwiyungaga n’Isi byizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe impunzi.

Yagize ati “Reka nshimangire ko umuhate Guverinoma ishyira mu kurinda abahungira ku butaka bw’u Rwanda utazashira. Tuzakomeza gutanga ubufasha bushoboka mu gufasha impunzi z’ibihugu duturanye bigihanganye no kubona amahoro n’umutekano.”

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi, yashimgangiye ubushake bw'u Rwanda bwo gucungira umutekano impunzi

Yabuze ko uburyo mpuzamahanga bwo kwita ku mpunzi bukwiye ku kudakura ijisho ku bahungira hafi y’ibihugu baturutsemo cyane ko bashobora no gukurikiranwa mu gihe ingamba z’umutekano zidakajijwe.

Mu izina rya Perezida Kagame yashimiye Umuryango Mpuzamahanga ku mbaragaishyira mu gufasha ipunzi ziri mu Rwanda zigera ku bihumbi 160 barimo iz’Abarundi zisaga ibihubi 78.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) ryasabye impunzi zo mu Rwanda gukura amaboko mu mifuuka zigakore shishakisha uko zibeshaho cyane ko zibifitiye uburenganzira, kandi harimo abafite ubumenyi bunyuranye.

 Lamin Manneh uhagarariye amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda mu bitabiriye kwizihiza uyu munsi wahariwe impunzi

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.