Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda rwasabye u Burundi umubiri wa Amb. Bihozagara n’ukuri ku rupfu rwe   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 March 2016

 
 

Leta y’u Rwanda yasabye u Burundi gutanga amakuru afatika ku cyihishe inyuma y’urupfu rw’Umunyarwanda, Jacques Bihozagara, wapfiriye muri icyo gihugu muri iki Cyumweru.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Bihozagara wari ufungiwe muri gereza ya Mpimba kuva mu Kuboza kwa 2015, ndetse umuryango we ukaba wari warabujijwe kumusura.

Umuyobozi ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize ati” Jecques Bihozagara ni umwe mu banyarwanda bapfiriye mu Burundi bishwe urwagashinyaguro cyangwa urudasobanutse mu mezi ashize.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye y’u Rwanda yifuza kubona amakuru aturutse ku buyobozi bw’u Burundi ku rupfu rwe ndetse n’impamvu yari afunzwe kuva mu Kuboza.”

JPEG - 94.2 kb
Jacques Bihozagara

U Rwanda kandi rwasabye ubutegetsi bw’u Burundi korohereza abagize umuryango wa Bihozagara mu gikorwa cyo kohereza umubiri wa nyakwigendera mu Rwanda, aho bifuza ko ashyingurwa.

Bivugwa ko Amb. Bihozagara yapfuye ku wa Gatatu ariko icyamwishe ntikiramenyekana. Amakuru aturuka mu bo bari bafunganwe avuga ko yabyutse ari muzima ariko ku manwa akumva atamerewe neza akajya kwivuza ku bitaro bya gereza. RFI ivuga ko abo bafunganwe batunguwe no kumva ko yapfuye.

Bihozagara yigeze kuba ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, ndetse na Minisitiri wo Gucyura Impunzi. Nyuma yaho yagiye mu Burundi gukora ubucuruzi.

Yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe iperereza mu Burundi ku ya 4 Ukuboza 2015 ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.