Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda rwanikiye ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere mu guhanga udushya   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Ikigo Mpuzamahanga cy’Umutungo mu by’Ubwenge (WIPO) cyatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu kiri mu nzira y’Amajyambere kirusha ibindi byo mu kigero kimwe cy’ubukungu guhanga udushya.

Mu cyegeranyo ngarukamwaka cy’uko ibihugu birushanwa mu guhanga udushya WIPO ifatanyije na Cornell Univesity byashyize ahagaragara ku wa 15 Kanama 2016, u Rwanda rwaje imbere mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, rukurikirwa na Mozambique na Cambodia.

U Rwanda kandi rwanikiye ibindi bihugu mu korohereza abaturage guhabwa inguzanyo, aho rwaje ku mwanya wa kabiri ku Isi no kuzamura ibigo by’imari iciriritse aho ruri ku mwanya wa 6.

WIPO ivuga ko leta y’u Rwanda iza imbere mu korohereza abashoramari (ku mwanya wa 44 ku Isi), mu kugira ibigo bitanga amahugurwa (16), kubungabunga umutungo mu by’ubwenge (8), gutangira gahunda za leta kuri internet (63) no kugira urubyiruko rwinshi rwigiye ubwenjeniyeri n’ikoranabuhanga muri kaminuza (38).

PNG - 898.7 kb
Leta y’u Rwanda yiyemej kwigisha abakiri bato ikoranabuhanga bagakura bahanga udushya

Muri Afurika y’Uburasirazuba u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kenya, naho muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Afurika, Mauritius yaje imbere, ikurikirwa na Afurika y’Epfo, Kenya, u Rwanda, Mozambique, Botswana, Namibia na Malawi.

Ku Isi ibihugu biyoboye ibindi mu guhanga udushya ni u Busuwisi, Suwede, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Finland.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.