Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda rwaguze batiri ibika umuriro mwinshi kurusha izindi ku Isi   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 June 2016

 
 

Leta y’u Rwanda yaguze n’ikigo cyo mu Budage, Tesvolt, batiri ya mbere ibika umuriro mwinshi ku Isi izakoreshwa mu mushinga w’ubuhinzi mu ntara y’Uburasirazuba.

Iyi batiri izajya yitabazwa ku muyoboro wa Megawati 3.3 w’amashanyarazi akomoka ku zuba mu buryo bwo kuziba icyuho igihe umuriro wabuze.

Igizwe na twa batiri duto 134 dukoze muri Lithium twose hamwe dufite ubushobozi bwo kubika Megawati 2.68 z’umuriro. Izajya itanga umuriro ukoresha moteri 44 zikurura amazi yo kuhira imyaka .

JPEG - 46.3 kb
Batiri za Tesvolt zibika umuriro mwinshi

Ikinyamakuru PV Magazine kivuga ko ushinzwe ubwenjeniyeri mu ruganda, Tesvolt, avuga ko aho iyo batiri izakoreshwa hari ikibazo cy’uko umuriro waburaga inshuro ziri hagati y’eshatu n’enye ku munsi ukamara iminota iri hagati y’itanu na 45 utaragaruka.

Ati” Ni yo mpamvu baduhaye isoko ryo gutanga batiri izajya ibika umuriro igahita iwutanga vuba na bwangu igihe usanzwe ukoreshwa ubuze. Batiri zikomeye cyane nizo zonyine zishoboye iki gikorwa kandi ni nke wasanga ku isoko ku Isi yose muri iki gihe.”

Tesvolt ni uruganda rukunze gukora za batiri zifite ikoranabuhanga ryatuma ibice bizigize bisimbuzwa mu gihe bifite ikibazo.

U Rwanda rwiyemeje kwihaza mu muriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kuzamura ibikorwa bikomeye imbere mu gihugu birimo inganda n’ishoramari.
Kuri ubu mu gihugu hatangijwe gahunda zitandukanye zo kongera umuriro zirimo kuwubyaza gazi metane iri mu Kivu, gukoresha izuba , kubaka ingomero no kuwutumiza mu bihugu bifite mwinshi nka Kenya na Ethiopia.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.