Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda rurikoma Human Rights Watch yongeye kurushinja gufunga abakene   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Leta y’u Rwanda iramaganira kure raporo y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), iyishinja gufunga abakene n’inzererezi mu buryo butemewe n’amategeko no kubafata nabi aho bafungiwe.

Iyo raporo ivuga ko inzererezi n’abanyagataro bafungirwa mu bigo bya Gikondo mu Mujyi wa Kigali, Mbazi mu karere ka Huye n’i Mudende mu karere ka Rubavu kandi ko hose bakubitirwayo abandi ntibagire gikurikirana.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yavuze ko ibyo HRW itangaza ari ibinyoma bigamije guharabika isura y’u Rwanda no kwishakira amaramuko.

Ati” Ni umuryango ucuruza ibinyoma, umaze kubicuruza igihe kinini, nta na rimwe bigeze batuvuga ibintu bizima.”

Yasobanuye ko bibabaje cyane gushinja Leta y’u Rwanda gutererana abakene no kubafunga kandi ahubwo iri mu zibafasha cyane kurusha izindi ku Isi.

Ati” Bakoresheje ijambo rikomeretsa, ngo dufata abakene nka “undesirable” (nk’ibicibwa), kandi 70 % by’ingengo y’imari y’igihugu zijya mu kuzamura buri muntu wese utishoboye, hari gahunda zo guca nyakatsi , umurenge VUP, gusakaza amashanyarazi, gutabara abahuye n’ibiza, gufasha abanyeshuri, … none se izo zose zishyirwaho kuko leta yanga abakene?”

Minisitiri Busingye kandi ntiyemeranya n’iyo raporo ivuga ko polisi n’igisirikare bakubita abana bari mu bigo byakira inzererezi inshuro ebyiri ku munsi, bakagaburirwa igikombe cy’impungure, kandi ngo hari abasohoka bafite ubumuga.

Avuga ko babajije uyu muryango gutanga urugero rw’umuntu umwe wakubiswe cyangwa akagirira ubumuga mu kigo cyakira inzererezi ariko HRW ikarya iminwa.

Ati” Bigeze kutubaza icyo kintu, bavuga ngo hari n’abasohokamo bafite ingaruka, z’ibyababayeho, turababwira tuti muduhe izina rimwe gusa, cyangwa iry’uwaba yarasagariye umuntu, baranga ngo ntibabatubwira ngo ni amasezerano yo kubahishira baba bagiranye.”

JPEG - 78.2 kb
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

Yakomeje avuga ko iyo habonetse umupolisi, umusirikare cyangwa undi muntu wese ukorera urugomo abanyagataro n’inzererezi abihanirwa n’amategeko, kuko aba abikoze ku giti cye.

Ati”Nta mahame igihugu gifite yo gutegeka ko abari mu bigo byakira inzererezi bakubitwa. Mu bigo dufite hari amabwiriza ngenderwaho akurikizwa, ntawe ushobora guhohoterwa, ubikora abikora ku giti cye kandi arabihanirwa.”

Busingye kandi yanyomoje amakuru ya HRW avuga ko inzererezi n’abanyagataro bajyanwa mu kigo cya Gikondo (Gikondo Transit Center) bahamara igihe badafite ubakurikirana, hakaba n’amahamara ukwezi.

Yavuze ko utinda kuri icyo kigo aba afite ikibazo cyihariye kandi bikaba bizwi n’ubuyobozi bw’ikigo.

Ati” Iyo ufite abantu ijana cyangwa magana abiri, hari ubwo umwe cyangwa babiri kubera ikibazo cyihariye bafite bashobora gutinda; icyo gihe haba hari impamvu n’ubuyobozi bubizi, bwabisobanura.”

Yongeyeho ko uyu muryango ubeshya nkana ngo abari mu bigo byakira inzererezi ntibiga imyuga, birirwa bafungiye mu byumba kandi nyamara hari umubare munini w’abahavuye bari kwiteza imbere kubera imyuga bahigiye.

Ati” Dukuramo umusaruro ugaragara, harimo ibihumbi 7000 bitatu barangije basubiye mu buzima bwabo, hari abari mu makoperative, hari abafite akazi, abikorera kandi bose bari gutera imbere ku buryo bugaragara.”

Iyi raporo ya Human Rights Watch ije ikurikira iy’umwaka ushize, nayo yaje ishinja u Rwanda gukubita no kwica rubozo abacumbikiwe mu kigo cyakira inzererezi cya Gikondo.

 

Comments

  • MBARAGA THIERRY August 2016

    njyewe nafungiwe i GIKONDO NO MURI GARE YA NYABUGOGO. reka ntange ubuhamya.

    kuba hari abakubitwa i GIKONDO cg muri buriya buzu bashyiramo abantu mbere yuko bajyanwa i Gikondo, byo barakubitwa pe! ariko hari impamvu ituma bakubitwa. iyo winjiye ufite umutwe ukomeye, ushaka kubarwanya baragukubita byo. iyo winjyiye utuje ntabwo ukubitwa.

    i GIKONDO, umuntu arya rimwe ku munsi impungure. HRW rero ibyo ivuga nka 60% nibyo rwose. ariko na none nkiyo ujyanywe i WAWA uba ugize amahirwe kuko uhava wigishijwe umwuga, ku buryo nka nyuma y’umwaka usohoka ushobora kwiteza imbere. iyo akaba ari nayo mpamvu i wawa hadapfa kujyanwa ubonetse wese


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.