Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda ruranyomoza ubushakashatsi buvuga ko abasivili batunze imbunda 58 000   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Sydney ibifashijwemo na Loni, bugaragaza ko imbunda 58 000 ziri mu maboko y’abasivili mu Rwanda.

Buvuga ko Abanyarwanda 60 ku gihumbi batunze imbunda kandi u Rwanda ari urwa 151 mu bihugu 178 mu kugira abasivili batunze imbunda nyinshi.

Imibare y’ubwo bushakashatsi iri ku rubuga, Gunpolicy.org yerekana ko abasivili bo muri Kenya batunze imbunda 680 000, Tanzania 550, Uganda, 400 000, Ethiopia, 320 00, u Burundi, 100 000 n’u Rwanda 58 000.

JPEG - 78.1 kb
Imbunda za masotera zikunze gutungwa n’abaturage mu rwego rw’ubwirinzi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yabwiye Imvaho Nshya ko imibare igaragara muri ubwo bushakashatsi ififitse.

Ati” Ni ibintu by’ibihimbano, nta Munyarwanda urasaba gutunga imbunda kuva itegeko ribibemerera ryajyaho mu 2009, kandi n’abari bazitunze barazambuwe.”

Itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° 52 yo ku wa 28 Ukuboza 2009, rivuga ko ushaka gutunga cyangwa kugendana imbunda,agomba kwandikira Komiseri Mukuru wa Polisi, agaragaza impamvu ayisaba.

Umunyarwanda utunze imbunda agomba kuyisuzumisha kuri polisi, kandi akishyura ibihumbi 500
by’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka y’umusoro.

Polisi ivuga ko iryo tegeko rikiri kunozwa higwa ku ngingo zatuma umuntu yemererwa kwinjiza imbunda mu gihugu.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yaho gato hari abaturage benshi bari batunze imbunda rwihishwa, bamwe barazitabye mu myobo.

Polisi n’ingabo z’u Rwanda zatangije ubukangurambaga, benshi muri bo barazitanga, abandi barazamburwa, ari naho ACP Twahirwa ashingira akavuga ko kuri ubu bisa nk’aho nta muturage utunze imbunda muu gihugu.

Ibi binagaragarira mu gucika kw’ibyaha by’ubujura n’ubwicanyi bukoreshejwe imbunda mu Rwanda.

 

Comments

  • July 2016

    Hakwiye kumenyekana ikigendererwa cyo gutwerera u Rwanda iriya mibare. Icyo nzi ni uko umuntu ushaka gutunga imbunda mu Rwanda abisaba inzego zibishinzwe.N’ubwo ntazi umubare wabazisabye, abazemerewe ndetse n’abazitunze, sinabura kuvuga ko iyi raporo ari impimbano kubera ko abayikoze batagaragaza uburyo bakoze ubwo bushakashatsi.


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.