Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda rugiye kuratira amahanga ibyiza bya Girinka   

  Yanditswe na UWIMANA DONATA
 4 months ago

 
 

U Rwanda rugiye kwakira inama Nyafurika ku Iterambere ry’Amata yateguwe n’umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ESADA, ihuriro ry’umuryango Nyafurika ry’abarozi b’inka n’abakora ibikorwa bifitanye isano na byo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Kayisinga Jean Claude yavuze ko mu dushya u Rwanda rwiteguye kumurikira amahanga harimo Gahunda ya Girinka.

Ati “Iyi Gahunda bazayisura, nk’agashya kacu batwigireho ndetse n’ibikomoka ku mata nka Foromaje n’ibindi.”

Yavuze ko mu bantu 700 bateganywa kuzakirwa muri iyo nama hamaze kwiyandikisha abantu bagera kuri 650.

JPEG - 274.2 kb
Kayisinga Jean Claude (ibumoso) Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI (Foto Gisubizo G)

Muri iyi nama, ibihugu bizagaragaza ibyo byagezeho u Rwanda rushobora kwigiraho.

Kayisinga yasobanuye ko bazigira byinshi ku bindi bihugu kuko bimaze gukataza mu ikoranabuhanga ku mata. Ntabwo ari ibyo gusa igihugu kizunguka kuko ngo harimo no kubaka imikoranire mu by’ubucuruzi, guhanahana ubumenyi n’ibindi.

Hari gahunda yo kongera amata n’ibiyakomokaho

Umunyamabanga Uhoroho muri MINAGRI yavuze ko muri gahunda y’imbaturabukungu ya II mu buhinzi n’ubworozi harimo no kongera ubwinshi n’ubwiza bw’amata n’ibiyakomokaho.

Guhera mu mwaka 2000, u Rwanda rwari rufite umukamo na Toni ibihumbi 50, ariko kuri ubu umukamo ugeze kuri Toni ibihumbi 710. Mu 1998, umuntu umwe yanywaga litilo 6 ku mwaka ariko ubu umuntu anywa litilo 59 ku mwaka.

Kayisinga avuga ko ukurikije imibare FAO itanga u Rwanda ntaho ruragera mu bijyanye no kunywa amata kimwe n’ibindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko umuntu umwe asabwa kunywa litilo 120 ku mwaka.

U Rwanda rwifuza kurenga iyo mibare kuko hari gahunda nyinshi zatangijwe nka Gahunda ya Girinka.

Abashoramari bazerekwa amahirwe ahari

Umuyobozi mukuru w’Ihuriro Nyafurika ry’Aborozi (ESADA) Florence Muusime Umurungi yabwiye abanyamakuru ko hari ikipe izajya gusura ahantu hatandukanye mu rwego rwo kureba amahirwe yo gushora imari ari mu gihugu.

Umurungi avuga ko uyu muryango utumira abantu washyizemo imbaraga mu gutumiza abanyamafaranga kugira ngo barebe, bumve nibasubira iwabo bagaragaze ibyifuzo byabo by’uko bashora imari mu Rwanda.

Umuryango ESADA ugizwe n’ibihugu 12 birimo ibyo muri EAC na SADEC gahunda ugamije guteza imbere ubucuruzi bw’amata n’ibiyakomokaho muri ibi bihugu ariko cyane cyane ukibanda abari mu bworozi bw’amata y’inka buciriritse kugira ngo bashobore kuzamurwa.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku iterambere ry’amata izatangira tariki 31 Kanama kugeza tariki 2 Nzeri 2016, izabera muri Kigali Convention Center imyiteguro yayo ikaba ikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’ihuriro ry’abafite akazi gafitanye isano n’amata mu Rwanda RNDP (Rwanda National Dairy Platform.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.