Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda rugiye gushyiraho inkiko zihariye ziburanisha icuruzwa ry’abantu   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 July 2016

 
 

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu IGP Emmanuel Gasana yavuze ko mu byemezo byumvikanyweho n’abakuru ba za Polisi iherutse guterana harimo gushyiraho inkiko zihariye zishinzwe gukurikirana no kuburanisha abakekwaho gucuruza abantu.

IGP Gasana yabivugiye mu Nteko ishinga amategeko, mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu n’isano bifitanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Muri iyo nama abahagarariye inzego za Leta zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibyo bibazo baganiriye ku cyakorwa mu kurandura ibyaha bihangayikishije birimo icuruzwa ry’abantu, n’ubwo basanga rigenda rigabanuka.

Umuyobozi wa Polisi yeretse abadepite n’izindi nzego za Leta ubuhamya bw’abana b’abakobwa buganisha ku nzira ndende banyuramo bajyanwa mu bihugu bitandukanye gucuruzwa nyuma yo kwizezwa ko bagiye guhabwa akazi, cyangwa izindi ndonke, ariko bikarangira bisanze mu bindi bibazo by’ubucakara nko gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubitwa, n’irindi hohoterwa ritandukanye.

JPEG - 252.3 kb
IGP Gasana K. Emmanuel, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Asanga hakwiriye ubufatanye bwa buri rwego mu kurwanya ibibazo by’icuruzwa ry’abantu n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ahanini byiganje mu bana b’urubyiruko rw’abana b’Abanyarwanda.
IGP Gasana yakomeje agira ati “Ibyaha by’icuruzwa ry’abantu bimaze kugaragara ni 74, muri ibyo bikomeye cyane bisaga 12, aho byiganje cyane baba bajyanwa muri Aurika y’Epfo, umugabane w’Aziya n’ahandi. Nko mu karere k’u Rwanda na Uganda hakoreshwa nk’inzira bakoresha, kugeza ubu abaregwa ibyo byaha bagera kuri 7 nibo bamaze kuburanishwa’’.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston asanga ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kitareba abanyarwanda gusa, ariyo mpamvu hakwiriye ubufatanye n’ibihugu nubwo uburemere bw’ikibazo batacyumva kimwe n’abanyarwanda, ugasanga n’amategeko atandukanye.

Ati “Amategeko ahana ibyaba by’icuruzwa ry’abantu agiye kuvugururwa vuba aha, kugira ngo mu gitabo cy’amategeko ahana, hashyirwemo ingingo ziremereye zihana icyo cyaha, ku buryo uzahanwa bwa mbere azabera bagenzi be urugero nabo babicikeho kuko bazavanamo isomo.”

MINALOC yamenye sosiyete imwe icuruza abantu

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis asanga mu muco w’abanyarwanda icuruzwa ry’abantu batarigiraga, asaba ubufatanye bw’inzego zose cyane ko ikibazo kigenda gihindura isura.

Ati “Nk’ubu hari sosiyete imwe yaje kwiyandikisha, ivuga ko ishaka guha abantu akazi, dukurikiranye dusanga ifite ibindi bibazo yarimo byo gushaka gucuruza abantu, ni ukubyitondera’’

Nubwo icuruzwa ry’abantu rikiri mu Rwanda, nti riri ku rwego ruri hejuru nk’urwavuzwe muri raporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika,ishyira u Rwanda mu cyiciro cya kabiri cy’icuruzwa ry’abantu, ikemeza ko u Randa runyuzwamo abajya gucuruzwa mu bindi bihugu kandi rukabamo abana n’abagore bakoreshwa imirimo y’agahato n’abacuruzwa bishingiye ku gitsina.

Ambasaderi w’u Rwanda muri USA asanga mu gukora iyi raporo nta bimenyetso bagendeyeho ndetse baranirengagije ingamba u Rwanda rwashyizeho ngo ruhangane n’icuruzwa ry’abantu.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.