Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda rufite amazi ahagije ariko acungwa nabi - Dr. Vincent BIRUTA   

  Yanditswe na Niyonsenga Schadrack
 March 2016

 
 

Minisitiri w’Umutungo Kamere Dr. Vincent Biruta ahamya ko u Rwanda rufite amazi ahagije ariko, kuyacunga nabi bigatuma abaturage benshi bayabura, ndetse bamwe bakavoma ibirohwa.

Yabitangaje ku wa kabiri ku ya 22 Werurwe ubwo yatangizaga icyumweru mpuzamahanga cyahariwe amazi, aho yavuze ko akurikije amazi ari mu Rwanda, buri muturage yakagombye gukoresha meterokibe 1000 ariko kuri ubu buri muntu akaba afite meterokibe 640 gusa.

Ati “Ubundi mu Rwanda dufite amazi ahagije ariko bitewe n’uburyo acungwamo ntabwo Abanyarwanda twavuga ko bafite amazi ahagije. Ubundi umuturage aba akwiye kubona byibura m3 1000 zo gukoresha mu bikorwa bitandukanye yaba mu rugo ndetse no mu buhinzi ariko ubu uyu munsi dufite m3 670 kuri buri muturage.”

JPEG - 227.4 kb
Minisitiri Dr.Vincent Biruta yerekwa ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kwita ku mazi

Bimwe mu bibazo by’ingutu birebana n’amazi bibangamira abaturage mu Rwanda byiganjemo ibura ry’amazi rya hato na hato , imigezi iri kure y’abaturage cyane cyane mu cyaro aho usanga abaturange bavoma ndetse bagakoresha amazi y’ibidendezi cyangwa imigezi batazi aho ituruka n’imyaka yumagara kubera izuba rikarishye.

Minisitiri Biruta yongeyeho ko hakiri inzira ndende kugira ngo buri munyarwanda abone amazi ahagije, ariko ko Leta yiyemeje kongera amazi akoreshwa mu gihugu mu myaka mike.

Ati” Dushaka ko amazi y’imvura atongera kuducika ahubwo tukayafata, imigezi nayo ntiducike ngo yigendere.”

Hari ikizere ko ibibazo birebana n’amazi byose bishobora gukemuka bitarenze mu mwka wa 2018 binyuze mu gufata neza amazi u Rwanda rusanganwe.

Mu cyumweru cyahariwe kwita ku mazi u Rwanda rwateguye ibikorwa by’ubukangura mbaga bishishikariza abaturage kwita ku mazi.

Iki cyumweru cyateguwe na Minisiteri y’Umutungo Kamere mu Rwanda hamwe n’ikigo cya Water for Growth gikorera muri iyi minisiteri n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.