Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika 7 bigiye guhuza ikirere   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

U Rwanda, Nigeria, Misiri, Maroc, Ethiopia, Kenya, Afurika y’Epfo na Zimbabwe bigiye guhuza isoko ry’ubwikorezi bwo mu ndege.

Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Yamoussoukro ahamagarira ibihugu bya Afurika gufungura imipaka y’ibirere, ingendo z’indege zikiyongera ndetse, na kompanyi z’indege zikungukira ku gukorera mu bindi bihugu.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rya kompanyi z’indege muri Afurika (AFRAA), Elijah Shingosho, yavuze ko muri Mutarama 2017, ibyo bihugu bitanu n’u Rwanda bizaba byamaze guhuza ibirere.

Bivuze ko kompanyi z’indege zo muri ibyo bihugu bizaba bifite uburenganzira bwo guhangana ku isoko aho bishatse.

JPEG - 113.2 kb
U Rwanda ruzungukira mu ihuzwa ry’ibirere by’ibihugu bya Afurika

Shingosho avuga ko mu myaka itanu iri imbere urwego rw’ubwikorezi bwo mu ndege muri Afurika buzaba bwikubye kabiri.

Yongeyeho ko ibyo bihugu umunani byihariye 85% by’ingendo z’indege ku mugabane wose byiyemeje gufungurira imipaka kompanyi z’indege zo mu bindi bihugu.

Ati”Nigeria, Misiri, Ethiopia, Morocco, Kenya, Afurika y’Epfo, u Rwanda na Zimbabwe byiteguye gushyira hamwe. Mu mpera za Mutarama 2017 tuzaba twamaze guhuza isoko ry’ingendo z’indege muri Afurika.”

Umuyobozi wa AFRAA avuga ko imbogamizi igihari ari iy’ibihugu bigitinya ko kompanyi zabyo z’indege zihangana n’iz’amahanga kubera ubushobozi buke n’imikorere mibi.

Ati ariko “ Turi kugerageza kumvisha za guverinoma ko guhangana ari kwiza kuri buri wese kuko bituma ibitagenda neza bikosorwa.”

U Rwanda rufite kompanyi y’indege imwe, RwandAir, ikorera muri Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati, ifite gahunda yo gukomeza kwagurira ingendo zayo muri Aziya n’u Burayi.

 

Comments

 
 
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho
Minisitiri Busingye yasabye Polisi y’u Rwanda kugendana n’ibigezweho

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano (...)

Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire
Abanyarwanda barasabwa guteza imbere ururimi kavukire

Abanyarwanda barasabwa kurebera hamwe uburyo hashyirwa ingufu mu guteza imbere Ikinyarwanda mu burezi, ni mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire tariki 24 Werurwe 2017. (...)

Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.