Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Buyapani bwiyemeje kudatezuka ku kurandura ubukene mu Rwanda   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 June 2016

 
 

Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yatangaje ko itazigera itezuka mu gukomeza guteza imbere imishinga y’iterambere mu Rwanda hagamijwe kurandura ubukene, Abanyarwanda bagakomeza kuba intangarugero mu karere k’Ibiyaga Bigari no ku isi muri rusange.

Guverinoma y’u Buyapani ifasha u Rwanda ibicishije mu ishami rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’iki gihugu (Development Assistance/ODA) ritanga ubufasha bwo kuzamura ubukungu n’iterambere mu bihugu 185 ku isi.

Ambasade y’u Buyapani yizera ko iterambere ry’ubukungu mu Rwanda rizatanga umusaruro ufatika mu karere k’Ibiyaga Bigari ari nay o mpamvu guhera mu mwaka wa 2004 ibihugu byombyi byemeranyije gufatanya muri gahunda zagutse zirimo n’icyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu (DPRS II), n’Icyerekezo 2020.

JPEG - 308.6 kb
Umuhuzabikorwa w’Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda Sakamoto Tomio

Ubwo hatahwaga inzu mberabyombi Umuryango AVEGA Agahozo wubakiwe n’iyi Ambasade mu murenge wa Busanza Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa mbere, Umuhuzabikorwa w’Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda Sakamoto Tomio yavuze ko u Buyapani kizakomeza guteza imbere imishinga y’iterambere cyibanda mu gufasha abarokotse Jenoside kugira ngo badahera mu bwigunge.

Sakamoto Tomio yagize ati “Turanezerewe cyane kuba iki cyumba cyuzuye, ndizera ko kizafasha abagore bafite ubumuga mu mirimo itandukanye bazakoreramo, ibyo bizabafasha kudakomeza guheranwa n’agahinda binabafashe kwiyumva mu muryango nyarwanda. Leta y’u Buyapani izakomeza gutera inkunga imishinga y’iterambere mu Rwanda nk’uburezi, amazi n’isuku ndetse no kurandura ubukene mu banyarwanda.”

JPEG - 354.1 kb
Mukabayire Valerie Umuyobozi wa AVEGA Agahozo na Sakamoto Tomio bafungura inzu mberabyombi

Umuyobozi wa AVEGA Agahozo Mukabayire Valerie yashimye iyi nkunga batewe, ashimangira ko ari n’igisubizo ku banyamuryango bajyaga babura aho gukorera ibintu bitandukanye by’ubukorikori no kuganira muri rusange.

Mukabayire yagize ati “Iki ni icyumba gishobora gukora ibintu byinshi, gishobora kwakira ubukwe cyangwa ibindi bikorwa bihuriza abantu hamwe bityo AVEGA ikinjiza amafaranga menshi. Ikindi cy’ingenzi cyane ni uko tuzajya duhurizamo ibikorwa by’abanyamuryango bitandukanye. Ambasade y’u Buyapani twayishimiye cyane rwose.”

Icyumba cy’inama AVEGA yatashye cyatanzweho miliyoni zirenga 60 z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe n’u Buyapani.

Imikoranire myiza ya Leta y’u Rwanda n’ibindi bihugu ndetse n’abandi baterankunga biri mu byafashije kugabanya umubare w’abakiri munsi y’umurongo w’ubukene bagabanutseho 5.8% aho bavuye kuri 44.9% mu mwaka wa 2010 bagera kuri 39.1% mu 2014 ko nk’uko bigaragazwa mu mibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

JPEG - 523.8 kb
Inzu mberabyombo yafunguwe ku mugaragaro iratanga icyizere mu guhindura ubuzima bw’abapfakazi ba Jenoside


JPEG - 566.9 kb
Nyuma yo gutaha iyi nyubako, hafashwe ifoto y’urwibutso
 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.