Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Burayi bwashimye imibereho y’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 May 2016

 
 

Ambasaderi w’ibihugu by’i Burayi mu Rwanda Michael Ryan na Frederic De Man uhagarariye u Buholandi, basuye gereza y’akarere ka Muhanga, bishimira ko imibereho y’imfungwa n’abagororwa imeze neza.

Aba ba ambasaderi bavuze ko mu myaka ya za 1997, imfungwa n’abagororwa bo mu Rwanda bari babayeho mu buzima budashimishije, cyane cyane mu bijyanye n’ubucucike, ariko ubu ngo imibereho yabo yabaye nta makemwa.

Muri uru ruzinduko babanje gusura ibice bitandukanye bya gereza ya Muhanga, birimo ahari abana bafunganywe n’ababyeyi babo batarageza imyaka itatu y’amavuko, igikoni, aho bororera amatungo magufi n’amaremare, n’ahandi.

Ambasaderi Michael Ryan, yashimangiye ko mu ngendo bamaze iminsi bakorera hirya no hino mu Rwanda, basura abagororwa, basanze mu Rwanda ubuyobozi bwitaye ku mibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa, ku buryo bukwiye kubera isomo ibindi bihugu.

JPEG - 228.5 kb
Ba ambasaderi n’abayobozi ba gereza ya Muhanga mu ifoto y’urwibutso (Foto Muhizi E)

Ryan yakomeje avuga ko umuryango ahagarariye mu Rwanda utazahwema gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu Rwanda, birimo no guteza imbere amagereza.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, we yagaragaje ko ubwo basuraga u Rwanda mu mwaka wa 1997 basanze imfungwa ziri ahantu hafunganye, ariko ngo ubu yashimishijwe cyane n’uburyo abafungiwe mu magereza y’u Rwanda bameze neza.

Yagize ati:«Nimbona umwanya wo gusubira iwacu nzabwira Minisitiri w’ubutabera ibyiza nasanze mu magereza y’u Rwanda.»

Supt. Rudakubana Christophe, umuyobozi wa gereza ya Muhanga, yasobanuye ko mu gushyira mu bikorwa amategeko u Rwanda rwiyemeje, bakora ibishoboka byose ngo ubuzima bw’abafunzwe bumere neza kandi uburenganzira bwose bagenerwa n’amategeko babuhabwe.

Gereza ya Muhanga ifungiyemo imfungwa n’abagororwa 3936, muri bo abagabo ni 3494, abagore bakaba bagera ku 432, mu gihe abana ari 10.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.