Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

U Buholandi bwoherereje u Rwanda babiri bakekwaho uruhare muri Jenoside   

  Yanditswe na RNP
 3 months ago

 
 

Abagabo babiri b’Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ejo bagejejwe mu Rwanda aho bagomba kugezwa imbere y’ubutabera ngo babazwe uruhare rwabo mu mahano yahitanye miliyoni irenga y’Abatutsi.

Abo ni Jean Baptiste Mugimba w’imyaka 56 na Jean Claude Iyamuremye w’imyaka 38, bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali saa moya n’iminota 10 z’umugoroba mu ndege ya KLM bazanywe ngo babazwe uruhare rwabo muri jenoside.

Mbere yo kuva mu ndege, bombi bategereje iminota 20, nyuma bahise bajyanwa mu modoka itwara abafungwa nayo yahise iberekeza aho abagenzacyaha bari babategereje ngo bababaze.

Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha yagize ati:" Turashimira cyane abayobozi b’ubutabera mu Buholandi ku bufatanye n’akazi bakoze mu kohereza abakekwa jenoside guhera mu 2012. Ukoherezwa kw’aba bagabo ni ubutumwa ku bandi bakihishe bubamenyeshako badashobora kuzihisha ubutabera."

Yongeyeho ati "Aba bombi baraba bafungiye muri Polisi mbere y’uko amadosiye yabo ashyikirizwa ubushinjacyaha, ni igihe kitarenza iminsi itanu nk’uko biteganywa n’itegeko."

Iyamuremye yari yarafashwe muri Nyakanga 2013 i Voorburg mu Buholandi, mu gihe Mugimba we yafatiwe mu mugi wa Leusden muri Mutarama 2014.

Bombi barashinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside, uruhare muri jenoside, gushishikariza abandi gukora jenoside, ubwicanyi no gutsemba nk’icyaha cyibasira inyoko muntu.

Iyamuremye akekwaho kuba yarayoboye Interahamwe mu bwicanyi bw’abatutsi 3000 bari bahungiye kuri ETO Kicukiro muri Mata 1994.

Mugimba we, yakoraga muri Banki nkuru y’u Rwanda akaba n’umunyamabanga wa CDR ,ishyaka ry’ubuhezanguni kandi ryanagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abantu gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mugimba akaba ashinjwa gutegura no kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi mu bice bya Nyamirambo , Nyarugenge no mu bice bya Nyakabanda, Kimisagara , Biryogo n’utundi duce two mu Mujyi wa Kigali.

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.