Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Trump yatsinze amatora, Clinton yatsinzwe; bivuze iki ku Rwanda?   

  Yanditswe na NDAMAGE FRANK
 3 months ago

 
 

Abayobozi mu nzego za Leta, abanyamategeko, impuguke mubya Politiki mpuzamahanga, abacuruzi nyarwanda basobanuye uko zibona umusaruro w’amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’icyo bisobanuye ku Rwanda.

Abahagarariye abandi bavuganye na Imvaho Nshya bahuriza ku kuba umusaruro w’amatora muri iki gihugu ari amahitamo y’Abanyamerika kandi bafite impamvu nyamukuru yabateye guhitamo muri iyo nzira.

Mu ijambo Trump akimara gutora yashimangiye ko aje guharanira ubumwe atazigera ashyigikira amacakubiri. Intsinzi ye yishimiwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye ku Isi bagaragaza ko biteguye gukomeza umubano mwiza basanzwe bafitanye n’iki gihugu, n’aho bitagenda neza bikavugururwa.

Ibitekerezo bya benshi mu banyarwanda basobanukiwe ibya Politiki mpuzamahanga bagaragaje ko bishimiye intsinzi yaturutse ku mahitamo y’Abanyamerika ubwabo ndetse ngo bizeye ko Amerika izakomeza kuba igihugu gikorana neza n’amahanga.

Prof. Shyaka Anastase

Abanyamerika ni bo batoye, aya ni amatora y’Abanyamerika ni bo bazi icyo bashaka kandi nicyo demokarasi ivuze ubu icyo abantu bo hanze ya Amerika bakora ni ugushimira uwatowe. Hari abishima hakaba abimyoza ariko abaturage ba Amerika ni kuriya bahisemo. Gusa n’uwashaka yakwihanganisha uwatsinzwe.

Sheikh Abdul Karim Harerimana

Politiki ya Amerika ni imwe haba mu rwego rw’ubucuruzi iba yerekana imbaraga, muri politiki ni uko. Politiki y’amahanga ntijya ihinduka. Obama aza yavuze ko agiye guhindura politiki ariko ng’iyo Guantanamo arayisize, ingabo z’Amerika ziracyari muri Afganistan, Iraq, ndetse ahubwo yafunguye n’ahandi nka Libiya na Syria. U Rwanda ruguma rureba ibyarwo ahubwo rukabagira inama yo kutivanga mu byarwo.

Dr. Kayumba Christopher

Trump no mu mvugo ye yagaragaye nk’umuntu udashaka kwinjira muri politiki y’ibindi bihugu abyigisha demokarasi yewe avuga no ku Bushinwa n’u Burusiya yavugaga ko ashaka gukorana nabo, yashimangiye ko azakorana n’ibihugu bishaka gukorana nawe.

Ku Rwanda ntacyo rwahombye kuko ikigaragara kuri Trump ni uko ari umuntu ushaka ko ibihugu bikorana mu bucuruzi kandi ngo akaba atemera “Free trade”

Oscar Kimanuka

Nta cyahinduka kuri politiki hagati y’u Rwanda na Amerika Trump yahinduye imvugo uko yavugaga yiyamamaza yarahinduye ubu ntacyo umuntu yashakisha ibyo yavugaga mbere byari mu rwego rwo kwiyamamaza.

Me Nkongori Laurent

Perezida nzi neza uvuga ibintu akabishyira mu bikorwa ni Kagame. Icyo umuntu yakora ubu ni ugukurikirana uko Trump azashyira abayobozi mu myanya. Jye si nari mfite kuvuga ngo nshyigikiye uyu cyangwa uriya. Reka rero tuzarebe uko azakorana n’abavuga rikijyana. Naho ubundi icyo bashyira imbere ni inyungu zabo iz’abandi ziza nyuma. Namara kureba politiki z’Akarere azakorana natwe byanze bikunze.

Nkuranga John, J. B. Hategekimana Abacuruzi muri Kigali…

Twishimiye kubona umuntu w’umucuruzi nkatwe ayobora igihugu nka Amerika twari tuzi ko politiki ari iya abanyapolitiki gusa turanezerewe pe buriya tugiye kwagurira ubucuruzi bwacu muri Amerika.

 

Comments

 
 
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.