Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Tanzaniya yaje kwigira ku Rwanda guca amasashi   

  Yanditswe na RNP
 June 2016

 
 

Itsinda ry’abayobozi batanu bavuye mu gihugu cya Tanzaniya riri mu Rwanda ngo barwigireho uko rurengera rukanita ku bidukikije cyane cyane uko rwabashije guca iyinjizwa n’ikoreshwa ry’amasashe, kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Kamena ryasuye Polisi y’u Rwanda.

Umunyamabanga uhoraho wungirije mu biro bya Visi Perezida wa Tanzaniya Eng. Ngosi Mwihara ari nawe uyoboye iri tsinda, yavuze ko gusura Polisi y’u Rwanda ari ukugirango nayo bayigireho uko agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije gakora, n’uko gashyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kubirengera no kubyitaho.

Yavuze ko intego y’urugendo rwabo ari ukwigira k’ubunararibonye bw’u Rwanda ku guca burundu amasashe.

Yagize ati:”Turashaka kwigira ku Rwanda, by’umwihariko uko rwabigenje ngo amasashe acike mu gihugu kuko ateza ibibazo byinshi by’iyangirika ry’ibidukikije.”

JPEG - 39.2 kb
ACP Theos Badege (hagati) ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bavuye mu gihugu cya Tanzaniya riri mu rugendoshuri mu Rwanda

Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwashyizeho ibwiriza ryo kutongera gutumiza no gukoresha amasashe ku butaka bw’u Rwanda kuko yangiza ibidukukije.

Eng. Mwihara yavuze ko Tanzaniya nayo ifite gahunda yo gufata icyemezo nk’iki, akaba ariyo mpamvu bashaka kwigira ku Rwanda uko byakozwe.

Yagize ati:”Niyo mpamvu kuba natwe dushaka guca amasashe mu gihugu cyacu, twashatse kuza kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda kuko aricyo gihugu cyabashije kugera kuri iyi ntego mu bihugu byo muri kano karere. Mu gihe tuhamaze tumaze kwiga byinshi, twabonye ko gukorera hamwe kw’inzego zitandukanye, n’ubukangurambaga buhoraho, aribyo byatumye u Rwanda rugera ku ntego yarwo mu guca burundu iyinjizwa n’ikoreshwa ry’amasashe.”

Yakomeje agira ati:”Twize kandi ko iyo ushaka guca amasashe, ugomba kuba wateguye ibizayasimbura. Ibi u Rwanda rukaba rwarabikoze kuko rwashyizeho ibiyasimbura bikoze mu mpapuro.”

Ubwo bakirwaga n’umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yabaganirije muri make ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kurengera no kwita ku bidukikije.

Yababwiye kandi ko na Polisi y’u Rwanda itasigaye inyuma mu kwita ku bidukikije, kuko mu mwaka ushize yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.

ACP Badege yasoje agira ati:”Polisi y’u Rwanda ishyiraho agashami nk’aka, bwari uburyo bwo kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije, aka gashami ntigashinzwe gusa kureba ko ibidukikije bitangizwa, ko ahubwo kanagira uruhare mu kubibungabunga kanabyigisha abaturage, kubasobanurira amategeko abigenga, no kubakangurira ko kubungabunga no guteza imbere ibidukikije ari inshingano zabo.”

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.