Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida umwe rukumbi w’umugore muri Afurika yageze mu Rwanda   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf akaba ari nawe mugore wenyine mu bakuru b’ibihugu bya Afurika, yaje mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu ku wa 15 Nyakanga 2016.

Sirleaf yageze mu Rwanda mu gitondo cy’uyu munsi nyuma ya Robert Mugabe wa Zimbabwe wahageze ku mugoroba wo ku wa Kane. Bose bitabiriye inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iri kubera muri Kigali Convention Centre.

Yakiriwe na Minisitiri Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Valentine Rugwabiza.

Ellon Johnston Sirleaf w’imyaka 78 ni perezida wa 24 uyoboye Liberia. Mu 1979 yari Minisitiri w’Imari kugeza mu 1980 ubwo Perezida William Torbert yakorerwaga kudeta.

Mu 1997 yiyamamarije kuyobora icyo gihugu atsindwa na Charles Taylor, ariko mu 2005 aratsinda. Yongeye gutorwa mu 2011.

Ni we mugore wa mbere wayoboye igihugu mu mateka ya Afurika.

 

Comments

 
 
Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.