Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Sena yatangiye gusuzuma icyerekezo nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga   

  Yanditswe na Twagira Wilson
 May 2016

 
 

Abasenateri batangiye umwiherero w’iminsi itatu kuri uyu wa 24 Gicurasi 2016 basuzuma icyerekezo cya Sena n’icy’igihugu muri rusange nyuma y’ivugururwa ry’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Perezida wa Sena Bernard Makuza,yavuze ko muri uyu mwiherero bazibanda kuri gahunda zikomeye Leta y’u Rwanda yiyemeje harimo icyerekezo 2020 hanategurwa icyerekezo 2050, gahunda y’imbaturabukungu, ndetse n’intego z’iterambere rirambye.

Yagarutse ku byakozwe mbere y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga mu 2015, byagaragaye ko igihe kinini cyakoreshejwe hibandwa mu gusuzuma no gutora amategeko kandi hakaba hari amenshi yagombaga gusuzumwa na Sena harimo n’iri vugururwa ry’Itegeko nshinga.

Yagize ati “Birumvikana ko u Rwanda ari igihugu kitazuyaza kuvugurura aho biri ngombwa kugira ngo rugere ku ntego yarwo yo kuva mu bihugu bifite ubukungu buciritse.”

Imibare itangwa na Sena igaragaza ko mu myaka ine basenateri bamaze gutora amategeko 210 harimo 82 ajyanye n’ubukungu n’imari, 28 y’imibereho myiza y’abaturage, 71y’imiyoborere myiza, 29 y’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu.

Makuza yashimangiye ko igikurikiyeho kuri ubu ari ugukomeza kubahiriza gahunda nkuru za leta n’inshingano zigenwa n’imirimo bagenerwa n’amategeko.

Yagize ati “Umusanzu wacu nk’abasenateri ni ugukomeza kuzirikana ibyo dusabwa nk’uko bikubiye mu butumwa umukuru w’igihugu yatanze mu mwaka ushize wa 2015 agaragaza uko igihugu gihagaze, avuga ko nubwo hari ibimaze gukorwa tutaragera aho abantu bifuza, kuko imbere hakiri byinshi bikenewe gukorwa.”

Visi Perezida wa Sena Harerimana Fatu yibukije urutonde rwa amategeko asaga maga anabiri yatowe yongeraho ati “Hari inzitizi zigihari nk’abakozi bake batuma Sena itagera ku nshingano zayo, icyakora icyo cyaracyemutse.”

Umwiherero wa sena ku nshuro ya mbere wabaye mu mwaka wa 2011, undi uba 2013.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.