Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Sena yakemanze ireme ry’uburezi mu ikoranabuhanga   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 July 2016

 
 

Itsinda ry’abasenateri bagize Komisiyo y‘iterambere ry’ubukungu n’imari, risanga ireme ry’uburezi riri hasi mu birebana n’ikoranabuhanga mu bana b’abanyarwanda, ari kimwe mu bihangayikishije inzego zinyuranye zaba iza Leta n’abikorera ahanini bagaragaza ko bataha akazi umuntu udafite ubumenyi buhagije.

Mu gihe Abasenateri muri Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari basuzumaga ibyagezweho muri gahunda za Leta zijyanye n’Ikoranabuhanga n’isakazabumenyi, bavuze ko basanze abenshi mu banyeshuri bajya gusaba kwiga muri Kaminuza nka Carnegie Mellon baba badafite ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga (ICT).

Senateri Karangwa Chrysologue agaruka ku ngero za zimwe muri kaminuza basuye bakagaragarizwa bimwe muri ibyo bibazo ati “ Twasuye Kaminuza ya Carnegie Mellon aho ikorera, bamwe mu bayobozi bayo, batangaje ko ikibazo gikomeye bahura na cyo ari uko Abanyarwanda basaba kujya kwigayo nta bumenyi bw’ibanze bafite mu ikoranabuhanga n’isakazabumenyi bafite.”

JPEG - 63.5 kb
Abagize Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu muri Sena

Akomeza avuga ko iki kibazo ari kimwe mu byabateye gukemanga ubumenyi bakura aho baba bize mbere, kuko binagira ingaruka kuri bamwe muri bo batsindwa ibizamini.

Ibibazo mu nteganyanyigisho

Senateri Karangwa yanasobanuye ko mu biganiro Komisiyo yagiranye n’abafite za Kaminuza mu Rwanda, basanze hakiri ibibazo mu myigishirize y’integanyanyigisho, bityo, bigatuma nta bumenyi fatizo buhari umwana wasoje amasomo muri izo kaminuza aba afite.

Ati “Twaganiriye na za Kaminuza nk’iya Mudende, iy’u Rwanda, n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro kuko nabo bigisha ICT, twasanze badahuza ibyo bigisha mu nteganyanyigisho, usanga bigisha ICT muri rusange, ariko ishyirwa mu bikorwa ry’iyo ICT ugasanga ritaganisha hamwe abanyarwanda’’.

Abagize komisiyo ya sena basabye ko hashyirwaho integanyanyigisho ihuriweho muri za kaminuza ku buryo abanyeshuri bajya bagira ubwo bumenyi bw’ibanze kaminuza mpuzamahanga zihora zivuga ko budahari mu banyarwanda.

Perezida wa Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena Muhongayire Jacqueline avuga ko bikenewe ko Leta igira icyo ikora kugira ngo hashyirweho ubumenyi bw’ibanze ku buryo umunyeshuri usoje amasomo muri izo kaminuza yaba afite.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.