Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Rusizi: Min. Nsengimana yatunguwe no gusanga biga mudasobwa mu magambo gusa   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 August 2016

 
 

Minisitiri w’Urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana, yatunguwe no kumva ko hari bimwe mu bigo by’amashuri byigisha ikoranabuhanga mu magambo gusa, aho umwana aba yiga mu mashuri yisumbuye atarabona mudasobwa.

Mu ruzinduko aherutse kugirira mu karere ka Rusizi, Minisitiri Nsengimana yasanze hari ibigo by’amashuri bitagira mudasobwa n’imwe, aho usanga bayiga mu magambo gusa ntawe urayica iryera.

Uwamahoro Jeannette, wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Mwegera, mu murenge wa Gikundamvura, mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye, yahamije ko batarabona mudasobwa, kuko ku kigo cyabo ntayihaba, ndetse ngo no mu barimu bose ntawe uyitunze.

Yagize ati “Twiga ICT mu magambo (Théorie) gusa kandi abenshi muri twe ntiturabona mudasobwa mu maso, kuko n’abarimu bacu nta n’umwe uyigira, no mu biro bya diregiteri ntayibamo byose abikoresha intoki.

N’iyo hari igikeneye amafaranga ushinzwe umutungo ateranyisha akamashini gasanzwe akandikisha intoki, ariko amakayi yacu yuzuyemo ibyo tutazi, kuko kumbwira ngo ukirika (Click) suri hano kandi n’iyo suri ntarayibona, ntacyo nunguka na gato.”

JPEG - 312.1 kb
Minisitiri w’urubyiruko, ikoranabuhanga n’isakazabumenyi Jean Philbert Nsengimana (Foto archive)

Yakomeje agira ati “Twasabaga ko baduha nibura mudasobwa imwe gusa tukabanza tukayitegereza, noneho bakayitwigisha tunayizi, ariko kwiga mu magambo ibyo tutazi nta cyo bitumarira.”

Nyirashumbusho Angélique wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Mashesha mu murenge wa Gitambi, na we yagize ati “Hari igihe abanyeshuri 30 bahagarara iruhande rwa mudasobwa imwe, kuyikoraho bikaba ari amahirwe, urumva ko abakobwa bo mu cyaro ntacyo tuzi ku ikoranabuhanga.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko bitumvikana uburyo ikigo cy’ishuri kitagira mudasobwa kandi hari mudasobwa zikorerwa mu Rwanda, yizeza abanyeshuri ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzajya kurangira buri shuri ryo mu karere ka Rusizi rifite mudasobwa abana bashobora kwigiraho.

Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe, usibye kurangara njye ni ko nabyita, nta mpamvu n’imwe yatuma ishuri uyu munsi ryigisha umwana akiga imyaka 6 y’amashuri yisumbuye akarinda arangiza atarakora kuri mudasobwa.

Hari ruriya ruganda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yazanye kugira ngo rukore mudasobwa mu Rwanda, amashuri abe ari yo ya mbere abona mudasobwa. Hashyizweho n’uburyo bw’uko ishuri ridafite amikoro uwo mwanya rishobora kubona mudasobwa zikishyurwa mu gihe gito.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko hazakorwa ibishoboka byose buri munyeshuri akegerezwa ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ahatari amashanyarazi hagakoreshwa imirasire y’izuba, ariko abana ntibige ikoranabuhanga mu magambo kandi mu gihugu hakorerwa mudasobwa.

Abana baganiriye n’Imvaho Nshya bashimishijwe cyane n’iki cyemezo, bavuga ko igihe zizaba zabagezeho bazakataza mu ikoranabuhanga.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.