Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Rusizi: Imirenge 8 imaze amezi asaga 4 itagira ba Gitifu   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 March 2016

 
 

Abaturage bo mu mirenge yo mu karere ka Rusizi idafite abanyamabanga Nshingwabikorwa (Gitifu), bakomeje kwibaza impamvu abavuyeho badasimburwa, kuko ngo kubaho badafite umuyobozi w’umurenge hari aho bibadindiza.

Amezi abaye 4 abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 7 kuri 18 igize akarere ka Rusizi beguye, bakaba baraje basanga umurenge wa Rwimbogo na wo ugiye kumara imyaka 3 utagira Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Imirenge itagira abanyamabanga Nshingwabikorwa ni Rwimbogo, Mururu, Gashonga, Nkungu, Nkombo, Butare, Gikundamvura na Nyakabuye.
Iyi mirenge yose ikaba iyoborwa by’agateganyo n’abashinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage, abaturage bakibaza ukuntu hashira igihe kingana gityo, umuyobozi akora inshingano z’undi, kandi no mu mwanya we nta wundi muntu bashyizemo bafasha abaturage.

JPEG - 462.7 kb
Aba ni bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkungu basaba ko bahabwa Gitifu (Foto Bahuwiyongera S)

Hitimana Paul, utuye mu murenge wa Rwimbogo yabwiye Imvaho Nshya ati:“Kumara imyaka 3 tutagira umunyamabanga nshingwabikorwa niba hari ibyadindiye bizabazwa nde?

Kugeza ubu abaturage ntitwumva impamvu tudahabwa abayobozi kandi ubona abayobozi ku karere ntacyo bibabwiye, nta n’inama badukoresha ngo basubize iki kibazo dufite, tukibaza nib anta nyungu bafite mu kutwima abayobozi.”

Undi muturage wo mu murenge wa Butare na we yagize ati:“Tumaze igihe mu bwigunge bukabije bwo kutagira imihanda myiza, n’amashanyarazi akaba hake n’ibindi dukenera, ariko uwagombye kubitubariza cyangwa kubazwa impamvu bidahari ntawe.

None se umuntu umwe azakora imyanya 2 bigende kimwe n’ahari abayobozi 2? Dukeneye ibisobanuro kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aravuga ngo tujye tubaza abayobozi impamvu batudindiza, natwe nibadusobanurire impamvu bataduha abatuyobora mu mirenge.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere Mushimiyimana Ephrem, avuga ko koko ibyo abaturage bavuga ari byo, hari abamaze imyaka 3, abandi amezi 4 batabona abayobozi, ariko ngo ibizamini byanditse byarakozwe, gusa ko byadindijwe no kuba hari abatarishimiye uko byakosowe barajurira kandi bamwe ngo basanze bafite ishingiro.

Yagize ati:“Natwe biratudindiza mu iterambere kuko umuntu ukora asimbura si kimwe n’ukora mu mwanya we kandi uzi umuvuduko kino gihugu kigenderaho.

RALGA yari yubahirije amategeko itanga ibizamini ku gihe ariko ayo makosa yabayemo ni yo yabidindije, tukaba natwe dusaba RALGA kubyihutisha.”

Uretse umurenge wa Rwimbogo wayoborwaga na Kankindi Léoncie wari wazamuwe mu ntera akagirwa umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, akaba yaranongeye kugirirwa icyizere, abandi bo bari beguye nyuma y’aho hagaragariye imicungire mibi ya VUP, bagakekwa kuyigiramo uruhare.

 

Comments

 
 
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.