Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Ruhunda: Perezida Kagame yatashye umushinga w’urwunge rw’ibikorwa by’iterambere   

  Yanditswe na NDAMAGE FRANK
 June 2016

 
 

Perezida Kagame yatangije umushinga w’urwunge rw’ibikorwa bifasha abaturage kugera ku iterambere ’Ekocenter’ Perezida Kagame I Ruhunda mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa 13 Kamena 2016.

Mu ijambo yagejeje ku baturage yabasabye kubyaza umusaruro ibikorwa by’uwo mushinga.

Ati “Nejejwe no kuba ndi kumwe na mwe uyu munsi, mu gutangiza uyu mushinga w’ingirakamaro. Ni na byiza kubikora turi kumwe n’inshuti yacu, Muhtar Kent, uri mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.

Hashimye n’ibikorwa by’ingirakamaro bya Coca-Cola muri Bralirwa, mu gushyigikira no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu .

Perezida yashimangiye ko Leta yonyine itabasha kugera ku ntego z’iterambere rirambye cyane cyane kurandura ubukene, nta bufatanye bwa Leta nabo bavuzwe.

Ati “Ibintu bitangijwe ahangaha bigaragaza ko imibereho myiza y’abaturage itureba twese. Dukoreye hamwe n’andi masosiyete, Leta, imiryango itagengwa na Leta na cyane cyane abaturage ubwabo buri wese abona inyungu.”
Yongeyeho ko ibikorwa nk’ibyi biganisha muri gahunda z’iterambere rirambye Isi yose ishishikariye.

Ati “Izi ntego ntizizagerwaho na Leta gusa, hariho ubufatanye, guca ubukene byakoroha. “Baturage ba Ruhunda, nagira ngo mbasabe gukoresha neza ibi bikorwa bishya, kugira ngo bibafashe kugera ku ntego mwiyemeje. Mubifate neza kugira ngo bizarambe, kandi n’inyungu zibiturukaho zizabagirire akamaro ubwanyu, ndetse n’abazaza nyuma yanyu”.

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.