Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Rubavu: Yasubijwe imitungo yari yigaruriwe n’abantu barimo n’umupolisi   

  Yanditswe na RNP
 April 2016

 
 

Nyuma y’ibirego yikirego Dusabimana Claudine warikotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Rutsiro, ubuyobozi bwa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba bwamufshije gusubirana imitungo ye irimo n’amafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko Dusabimana usigaye atuye mu Karere ka Rubavu yagejeje ikirego cye kuri Polisi asaba fashwa hagaruzwa imitungo ye yigabijwe n’abandi bantu, barimo n’umupolisi witwa IP Alex Bwanashyamba, ari nawe wamureraga.

ACP Twahirwa agira ati “Yareze ko uyu mupolisi yamwambuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350 akaba yari yarayakiriye mu izina rye yishyuwe nk’indishyi zishingiye ku cyemezo cy’Urukiko Gacaca.”

Yakomeje agira ati “Polisi y’u Rwanda yashubije Dusabimana amafaranga ye kandi ihana uyu mupolisi ku myitwarire yagize muri iki kibazo, n’ubu aracyakurikiranwa.”

Polisi y’u Rwanda n’akarere ka Rubavu ari nako atuyemo, bafatiye hamwe icyemezo cyo kuba ashakiwe aho icumbi “Kuri ubu, azakodesherezwa inzu we n’abana be babiri kugeza igihe bazubakirwa inzu ngo ikibazo cy’icumbi rye gikemuke burundu.”

Polisi irimo gukorana n’akarere ka Rutsiro akomokamo, Ibuka n’izindi nzego bireba ngo hagaruzwe indi mitungo avuga ko irimo n’ubutaka.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.