Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Rubavu: Umurambo w’umugabo watoraguwe ku Kivu   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 July 2016

 
 

Umurambo w’umugabo utaramenyekana imyirondoro ye watoraguwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu hafi y’ahazwi nko kwa Nyanja, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 6 Nyakanga 2016, .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Mugisha Honoré, yemeje aya makuru avuga ko hataramenyekana icyaba cyatwaye ubuzima bw’uyu mugabo, kuko bikigoranye kumenya niba yiyahuye cyangwa yishwe n’abagizi ba nabi.

Yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru bahise babimenyesha Polisi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Yagize ati "Twabimenye kuri iki gicamunsi duhita tumenyesha Polisi ngo ikore iperereza turebe icyakorwa,ndetse bashakishe icyatumye uyu muntu yitaba Imana."

Yakomeje avuga ko uyu murambo wari warangiritse bigaragara ko umaze iminsi irenga ibiri mu mazi, ati "Ikigaragara, uyu murambo wari umazemo iminsi kuko twasanze hari ibice byangiritse nko mu maso, kandi umuntu twasanze yambaye ubusa ntacyari gutuma atangirika ku mubiri."

Umurambo w’uyu mugabo wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

SSP Kalisa Celestin uhangarariye Polisi mu karere ka Rubavu yasobanuye ko bagikomeje iperereza nyuma yo kohereza imodoka ikajya gufata umurambo.

 

Comments

 
 
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura
Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura

Abantu bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu karere ka Gasabo bakurikiranweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina. Abo ni Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko (...)

Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya
Imitwe ya politiki yabonye umuvugizi mushya

Abagize Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) batoye Mukakarangwa Clotilde uturuka mu Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.