Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Rubavu: Batatu bo mu kagari kamwe bishwe n’impiswi   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 July 2016

 
 

Ubuyobozi bw’Akagari ka Rusangati Umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu bwemeza urupfu rw’abantu batatu bivugwa ko bahitanywe n’impiswi mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Ibi byatumye ahantu hatandukanye hacuruzizwa ibiribwa bihiye n’ibinyobwa bidafunze muri uyu murenge hafungwa mu gihe cy’iminsi 10 kubera ikibazo giteje inkeke cy’isuku nke yagaragaye ikekwa kuba intandaro z’uru rupfu.

Ahafunzwe harimo amabagiro,utubare ducuruza ibigage n’urwagwa,amaresitora n’ahandi hatandukanye, mu minsi 10 hakaba hagiye gukorwa ibikorwa byo kureba ahujuje ibyangombwa ahatabyujujwe hakazafatirwa ibyemezo birimo n’ibihano.

Utubare n'amaresitora bitujuje ubuziranenge byafunzwe

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rusongati Rwamirambi Ambroise, yemeje ko kagari ayoboye hamaze gupfa abagera kuri batatu. Umwe ngo yapfuye tariki 8 Nyakanga hashize iminsi itatu abandi bakurikiraho

Yagize ati "Abantu bamaze gupfa ni abo mu mudugudu wa Mashoza, akagari ka Rusangati bose bishwe n’impiswi. Ubu rero ingamba zijyanye n’isuku ni zo twakajije ahantu hacururizwa ibiribwa bihiye n’amabagiro hafunzwe kugira ngo isuku ivugururwe. Muri aka kagari hagaragara abantu benshi basangira umusarane ariko ubu twafashe ingamba zo kubaka imisarane mu gihe kitarengeje icyumweru."

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Caritas yasabye inzego zose n’abaturage gukaza isuku mu ngo no mu masanteri yose abarizwa mu karere n’ingo zigisangira imisarane zikabicikaho.

JPEG - 106.2 kb
Guverineri Mukandasira Caritas (uhagaze) n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie

Yagize ati "Turasaba abo bireba bose ikibazo cy’umwanda kukigira icyabo, ingo nyinshi bimaze kugaragara ko zisangira ubwiherero ibi ntabwo tubishaka buri rugo rugire ubwiherero. Kubera ikibazo cy’isuku aha hantu hafunzwe tugiye kubanza kureba ko bujuje ibisabwa,ikindi dusaba abaturage barinde ubuzima bwabo amazi meza barayegerejwe."

Mu kagari ka Mahoko umurenge wa Kanama hafungiwe abatubahirije inyanzuro yashizweho bacuruza ibinyobwa bidapfundikiwe bagera kuri batatu, ukora imikati ahazwi nko kwa Sinamenye, n’uwafashwe acuruza inyama zikomoka ku ngurube wafungiwe akanacibwa amande.

Ubuyobozi burakeka ko haba hadutse icyorezo cya Cholera ikomoka ku mwanda ishobora kwanduza abantu barira ahantu hatari isuku.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.