2017-08-21 15:16:56 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Abasigajwe inyuma n’amateka bisenyeraho inzu bakagurisha imbaho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-05-13 18:11:29

 
Share on:
 
Yasuwe:4
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu mudugudu wa ‘Vision’ Akagari ka Busigariye mu murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu bari mu nzu zirangaye kuko bahisemo kugurisha imbaho z’ibyumba n’iz’ibikuta ngo babashe kubona ibibatunga.

Muri uyu mudugudu wubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye hari inzu zimeze nk’ibiraro by’amatungo kubera ko imbaho zo ku mpande zakuwemo n’abazituyemo bakazigurisha.

Abazituyemo bavuga ko kuba bazituyemo zirangaye ntacyo bibatwaye kuko kuri bo “kurara mu nzu waburaye birutwa no kurara hanze.”

Uretse kuba umuzenguruko w’amwe wa zimwe muri izi nzu waravuyeho n’iyo ugeze mu nzu zabo imbere usanga nta rukuta na rumwe rurimo ahubwo hameze nk’icyumba cy’inama cyangwa sale yo gukiniramo.

Mwitende Nkerabigwi umwe muri aba baturage yagize ati “Inzu twarazubakiwe ariko inzara iratwishe; ubwo rero ubona inzara ikwishe ugakuraho urubaho rumwe wajya kurugurisha bakagura igiceri cy’ijana ukaguramo ikiro cy’ibijumba ubwo waza ugafataho n’urundi rubaho ugacanisha nta kundi twabigenza.”

Abandi bavuga ko gahunda bagenerwa na Leta zitabageraho nk’uko bikwiye bityo bakifuza ko ubuyobozi bwarushaho kubaba hafi ndetse no kubaha ibyo bagenerwe.

Mukankusi Mariyana na we yagize ati “Nta hatu dufite ho guhinga,nta hantu tugira ho gukura inkwi zo gucana mu mashamba yacu… ubwo rero ni ugushakisha byakwanga inzu dufite tugakuraho akabaho kamwe mu gihe twabonye ibyo kurya.”

JPEG - 182.9 kb
Iyo babonye ibyo kurya badafite inkwi barazicana, cyangwa bakazigurisha

Murenzi Janvier Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu yavuze ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kubegera babaganirize barebe ko imyumvire yabo yahinduka.

Yagize ati “Ikibazo kigaragara ni icy’imyumvire yabo ikiri hasi; bisaba kubegera tukabaganiriza tureba ko bahinduka. Ikindi tugiye kureba uburyo ibyo abatishoboye bagenerwa babihabwa ndetse turebe uburyo gahunda za VUP zakwihutishwa.”

Abasigajwe inyuma n’amateka bakuwe muri nyakatsi bagatuzwa mu nzu z’amabati mu karere ka Rubavu bagiye bavugwaho kugira imbogamizi nyinshi aho bamwe bahabwaga inzu bakazivamo kuko bamenyereye kuba muri nyakatsi.

JPEG - 208 kb
Bamwe baba mu nzu zitagira ibyumba kuko bamaze kubicana cyangwa bakabigurisha
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE