Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Rubavu: Abangavu 2 mu kigo kimwe biteguye ikizamini cya Leta batwite   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 July 2016

 
 

Ubuyobozi bw’Urwunge rw’Amashuri rwa Gacuba II A buvuga ko buhangayikishijwe n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayo mu cyiciro rusange basigaye baterwa inda z’indaro nyuma y’aho babiri batwite kandi bitegura ibizamini bisoza ibyiciro babarizwamo.

Abarezi bo mu bigo bitandukanye mu karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza basigaye baterwa inda z’indaro begereje gukora ikizamini cya Leta. Umunyeshuri umwe mu batwite abarizwa mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza undi yitegura ikizamini kirangiza icyiciro rusange.

Ubuyobozi buravuga ko ubukangurambaga n’ibiganiro bidakozwe hakiri kare imibare yarushaho kwiyongerakuko abana basigaye bagira imyitwarire idasanzwe nyuma yo kuva ku ishuri, cyane ko abenshi biga bataha iwabo.

Mukeshimana Adrien Roge Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Gacuba II A yagize ati “Bimaze kutubera ikibazo ariko tubona akenshi dutereranwa n’ababyeyi b’abanyeshuri birengagiza inshingano zabo, bagashyira imbere kugaburira no gushakira ibitunga abana gusa, ntibababonere umwanya wo kubaganiriza. Hari ubwo ubona umwana aje ku ishuri afite indi myenda mu gikapu iyo batashye ntabwo umenya aho agiye kandi dukeka ko bahita bajya mu babashuka bakabatera inda z’indaro.”

PNG - 388.4 kb
Muri Gacuba ya II A abanyeshuri babiri bitegura ibiazmini batewe inda z’indaro

Mwangange Uwamahoro Mediatrice Umuyobozi w’uburezi mu karere ka Rubavu yemeje ko inda z’indaro zikigaragara mu bigo by’amashuri muri aka karere kandi zigenda ziyongera.

Yagize ati “Inda z’indaro ziragaragara ariko twafashe ingamba zo kurwanya ko byakwiyongera dukoresheje ubukangurambaga n’ibiganiro. Gusa turasaba ababyeyi kugaruka ku nshingano. Ababyeyi birirwa bacururiza muri Kongo bagataha ntibabonere umwanya abana babo, turabasaba gushaka umwanya wo kubaganiriza.”

Anastasie Nyirabahinde umukozi wa Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango avuga ko imibare y’abana batwite muri uyu mwaka ihari kandi ko ubwiyongere bwabyo ari bwo butuma bashyira imbaraga mu kumanuka ku bigo by’amashuri kuganiriza abanyeshuri.

Yagize ati “Iyo uvuga imibare y’abangavu bisaba gukora ubushakashatsi mu biga n’abatiga nta mibare nibuka ariko bigenda byiyongera. Iyo bibaye ku munyeshuri hazamo igihombo kuko ntabwo atsinda nk’uko byari bikwiye, ni ho haturuka gucikiriza amasomo kandi umunyeshuri atangira kwigunga yumva atisanga mu bandi banyeshuri.”

Yasabye abanyeshuri, abarezi, n’ababyeyi kumenya inshingano zabo barushaho gushakira umwanya abana w’ibiganiro.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000
USAID yahaye ibikoresho abanyeshuri basaga 55 000

Abanyeshuri 51 545 bo mu turere dutandukanye two mu Rwanda bahawe ibikoresho bizabafasha mu masomo binyuze muri gahunda ya Twiyubke yatewe inkunga n’Ishami rya USA rishinzwe iterambere (...)

Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.