Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Rubavu: Abakoze mu mirima ya RAB bambuwe arenga miliyoni 8   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 4 months ago

 
 

Abaturage 60 bo mu murenge wa Bugeshi bahawe akazi ko gukora mu mirima y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) barasaba kwishyurwa amezi agera kuri 5 bamaze barambuwe na Rwiyemezamirimo wahawe isoko n’iki kigo.

Aba baturage bavuga ko mu gihe buri wese ku munsi yabaga yandikiwe amafaranga 900 mu mezi atanu bamaze bakora nyakabyizi ku buryo amafaranga babona uyu rwiyemezamirimo abafitiye arenga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gasheja Jean umwe muri aba basaza yabwiye Imvaho Nshya ko rwiyemezamirimo witwa Gatsimbanyi ari we wabahaye akazi ariko kutabishyura bikaba byarabadindije mu buzima bwabo n’imiryango yabo.

JPEG - 152.7 kb
Abahora ku murenge baje kwishuza bavuga ko gukorera ubusa byadindije imiryango yabo (Foto Iyaremye Y)

Yagize ati “Dufite imiryango n’abana ubu twabaye twurirwa duhabwa inkwenene kubera kutagira icyo twigezaho kandi tumaze igihe kinini dukora. Ikibazo cya mituweri no kurihira abana amashuri cyatubereye ingorabahizi, twarakoze ariko atwitura inabi none twaramubuze.”

Undi muturage nawe wambuwe avuga ko iyo bagerageje guhamagara rwiyemezamirimo kuri telefoni atabitaba yakumva bivuze agakupa.

Aragira ati “Uyu rwiyemezamirimo yatubwiye ko yitwa Gatsimbanyi yaduhaye nimero ariko iyo duhamagaye twishuza ntabwo atwitaba,ibi bibazo yadusizemo biratujujubije cyane ubu nta jambo tukigira mu miryango yacu,ubukene buratwishe kubw’igihe twataye dukorera utazaduhemba turifuza gutabarwa.”

JPEG - 116.9 kb
Amabaruwa yishyuza Rwiyemezamirimo (Foto Iyaremye Y)

Nuwumuremyi Jeanine Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu ntara y’Uburengerazuba yavuze ko hari icyo batangiye gukora kuri iki kibazo.

Ati “Turimo gushaka uburyo twafatanya na rwiyemezamirimo kugikemura; tugiye kumusaba kuza gukoresha inama abaturage anabereka ko amafaranga yageze kuri konti zabo kandi iki cyumweru kiraba cyakemutse.”

Aba baturage bahora ku murenge bishyuzabakeka ko byibuze hari icyo bafashwa ariko ngo nta cyizere bitanga. Inzego z’ubuhinzi n’ubworozi mu karere zivuga ko iki kibazo zikizi kandi ziteganya kwitabaza izindi nzego mu gukurikirana uyu rwiyemezamirimo mu rwego rwo kurenganura abaturage.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye  Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda
Minisitiri Gen. Kabarebe yakiriye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda

Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Arnout Pauwels ari kumwe n’Umujyanama wa Ambasade mu bya gisirikare mu Rwanda, Lt Col Alain Lambert, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe (...)

Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso
Ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso

Minisiteri y’Umuco na Siporo, ivuga ko ahabereye ibikorwa by’ubutwari hagiye gushyirwa ibimenyetso biharanga, kugira ngo amateka y’aho ahabwe agaciro n’Abanyarwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru (...)

Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.