Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Rose Mukankomeje yasimbuwe ku buyobozi bwa REMA   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 September 2016

 
 

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Kabiri ku ya 13 Nzeli 2016, yemeje Colette Ruhamya nk’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije/REMA.

Ruhamya yasimbuye Dr Rose Mukankomeje ukurikiranweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi.

Muri Mata urukiko rwategetse ko akurikiranwa ari hanze mbere y’uko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi.

JPEG - 65.7 kb
Dr. Mukankomeje n’Umwunganizi we Mudahemuka Tharcisse

Biteganyijwe ko azatangira kuburanishwa mu mizi ku ya 27 Nzeli 2016.
Colette Ruhamya wamusimbuye yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa REMA w’agateganyo.

JPEG - 288.3 kb
Umuyobozi mukuru mushya wa REMA, Colette Ruhamya

Mukankomeje yatawe muri yombi muri Werurwe hagendewe ku kiganiro yagiranye kuri telefoni na Bisamaza Prudence wakorwagaho iperereza ku byaha bya ruswa no gushaka gufunguza abayobozi b’Akarere ka Rutsiro.

Ashinjwa ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, kuba gatozi mu gusibanganya ibimenyetso no kuba gatozi mu gusebya inzego za leta.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.