Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

RDF yasezeye ku bofisiye 775 barimo abajenerali bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yasezeye ku bofisiye 775 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu birori byabaye ku wa 11 Nyakanga 2016.

Ibyo birori byabereye mu isangira ry’abofisiye bakuru ku Kimihurura, byari byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda, abajenerali n’abofisiye bakuru n’abafasha b’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu ijambo Gen. Kabarebe yabagejejeho, yashimiye abagiye mu kiruhuko ku ruhare bagize mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga reka nshimire abagiye mu kiruhuko uyu munsi bitanze batizigama mu rugamba rwo kwibohora no guteza imbere igihugu cyacu.”

Yongeye ati” Mwese hari ibyo mwigomwe ngo mutange umusanzu wanyu muhindure u Rwanda igihugu twishimira kwita ‘iwacu’.”

Yabasabye gukoresha ubunararibonye bafite bafasha igihugu mu mirimo bagiye gukora hanze.

Lt Gen Caesar Kayizari wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko yashimye ubuyobozi bwa RDF, by’umwihariko umugaba w’ikirenga wayo, Perezida Paul Kagame.

Ati” Twagendanye urugendo rurerure ariko rufite akamaro, twarwanye nk’itsinda, dufitanye ibihango bikomeye na RDF byatwubatse, aho tugiye hose ntituzabatenguha.”

Abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni Lt General Caesar Kayizari;Maj Gen Sam Kaka; Maj Gen Frank Mugambage; Maj Gen Paul Rwarakabije na Brig Gen George Rwigamba.

Ni ku nshuro ya Kane igisirikare cy’u Rwanda gisezereye ingabo zigiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuva mu 2013.

Muri uyu mwaka, 371 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, 353 barangiza amasezerano bari bafitanye na RDF naho 51 basezererwa kubera uburwayi.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.