Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Polisi yo mu karere yahagurukiye iterabwoba   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 June 2016

 
 

Abapolisi bakuru mu bihugu 10 by’Afurika y’Uburasirazuba bahagurukiye kongera gushaka uko bahangana n’iterabwoba ririmo kwiganza mu karere.

Ni mu nama yabaye ku wa Kane tariki ya 23 Kanama 2016 i Kigali.yahuje abayobozi ba polisi muri ibyo bihugu n’abarangije amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi mu kiciro cya gatatu babereka ubumenyi buba hanze y’amasomo bamazemo umwaka.

Atangiza iyi nama, Minisitiri w’Umutekano Sheikh Harerimana Musa Fasil yatangaje ko guhangana n’ibituma amahoro, umutekano n’ubutabera bibura mu karere, binyura mu gusangira ubunanaribonye hagati y’abarangije amasomo, abashyiraho amabwiriza kimwe n’abandi bayobozi badahwema guhangana n’ibihungabanya akarere.

Ati “Umutekano mu karere kacu urimo kurangwa n’ibitero by’iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka bigira ingaruka ku mutekano wa buri gihugu ukwacyo.

JPEG - 244 kb
Abayobozi bakuru muri polisi mu karere n’abarangije amasomo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Rwanda

Ni yo mpamvu kugira ngo turwane nabyo bisaba abapolisi bakuru nka mwe guhora mwiteguye n’ubuhanga bwose busabwa mu kugarura umutekano w’igihugu, akarere kimwe n’uw’isi muri rusange.”

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi mu Rwanda, CP Namuhoranye Felix, yatangaje ko iyo nama igamije kwereka abarangije amasomo uko polisi igendana n’ibihe uko bihinduka.

Ati “Icyerekezo cy’uyu mwaka kuri iyi nama kijyanye n’uburyo ibintu bigenda bihinduka cyane cyane ku bijyanye n’umutekano aho ibyaha bidasanzwe bigenda bihinduka.”

Yongeraho ko iterabwoba ari kimwe mu bigomba gutuma polisi ihorana ubumenyi bwo guhangana naryo uko rihindura isura.

Ati “Hari iterabwoba ryahinduye isura, uburyo dukoreramo bugenda buhindura isura noneho natwe tugomba guhangana n’ibyo byaha, uko tugomba kurinda umutekano dufatanyije n’abandi tugakora uko dushoboye kugira ngo tujye imbere y’abanyabyaha, abangiriza umutekano tubasige.”

Ikoranabuhanga rigezweho ni kimwe mu byifashishwa n’abakora ibyaha by’iterabwoba ku isi bikaba ari bimwe mu byo abacunga umutekano bavuga bashyize imbere mu kwirinda ko abakora ibyo bikorwa badasiga ababakumira.

Umuyobozi Mukuru muri polisi ya Kenya SSP Muthamia Samuel yatangaje ko amasomo yabonye yamweretse uko bahangana n’ibibazo byo mu baturanyi nk’ibitero bikunze guturuka mu gihugu baturanye cya Somalia.

Abarangije amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gipolisi uko ari 31 baturuka mu bihugu nk’u Rwanda, Burundi, Kenya, Ethiopia, Tanzania, Uganda, Zambia, Namibia, Gambia na Sudani y’Epfo.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.