Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Polisi yatangiye guhana abashoferi badafite utugabanyamuvuduko   

  Yanditswe na RNP
 4 months ago

 
 

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda riratangaza ko ryatangiye gufatira ibihano abatwara ibinyabiziga batarashyira utugabanyamuvuduko mu modoka zabo.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu umuhanda , Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yemeje ko gushyira utu twuma tw’utugabanyamuvuduko mu modoka ari ngombwa kuko byemejwe n’itegeko ndetse bikaba bigomba kubahirizwa.

Yagize ati:” Polisi y’u Rwanda yagiranye inama na RURA,Minisiteri y’ibikorwa remezo, ndetse n’abatwara abagenzi; kubirebana n’uko utugabanyamuvuduko twaboneka, uko twashyirwa mu modoka; ku buryo ubu twabonetse. Ariko birababaje kuba hari bamwe mu batwara abagenzi banze kudushyira mu modoka zabo ;tugeze igihe rero cyo gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ateganya.”

JPEG - 50.4 kb
Komiseri wa Polisi, George Rumanzi, umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Iki cyemezo kigamije gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’akagabanyamuvuduko mu modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka zihitana ndetse zikanakomeretsa abantu batari bake.

CP Rumanzi yakomeje agira ati:” abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bakorera hirya no hino ku mihanda minini, batangiye gushyira mu bikorwa itegeko no gufata ingamba zagenwe. Ibigo bisuzuma ubuzirarnenge n’imiterere y’ibinyabiziga nabyo byatangiye kureba ko utugabanyamuvuduko twashyizwe mu modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi, hanarebwa ko utwo twuma dukora neza”.

Utwo twuma twerekana ko imodoka itagomba kurenza kilometero 60 mu isaha ndetse igipimo kikaba gishobora no kumanuka kugera kuri kilometeo 25 mu isaha ; kuburyo igipimo ntarengwa iyo kitubahirijwe ako kagabanyamuvuduko kabyerekana.

Harimo kandi ububiko muri mudasobwa bwereka umugenzuzi cyangwa ushinzwe umutekano wo mu muhanda uko umuvuduko w’ikinyabiziga wari umeze ndetse n’amakosa y’ikinyabiziga.

CP Rumanzi yagize ati:” guhera umwaka ushize habayeho inama nyinshi, ziganirirwamo ibintu bitandukanye, ku buryo abo bireba bose bemeranyije gushyira mu bikorwa iteka rya Perezida. Ubu rero nta rwitwazo, ntawe twifuzaga guhana; ariko iyo bibaye ngombwa turabikora kugira ngo turengere ubuzima bw’abantu, turinda ko habaho impanuka; tubungabunga umutekano wo mumuhanda”.

 

Comments

 
 
Ingabo z’u Rwanda zarangije gusimburana mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique
Ingabo z’u Rwanda zarangije gusimburana mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Ingabo z’u Rwanda zasoje igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika zatangiye ku itariki 28 Gashyantare 2017. Batayo ya 13 y’Ingabo z’u Rwanda yasimbuye iy’ 101 (...)

Musanze: Batandatu bafungiwe kwiba ibikoresho by’amashanyarazi
Musanze: Batandatu bafungiwe kwiba ibikoresho by’amashanyarazi

Abagabo batandatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muhoza mu karere ka Musanze nyuma yo gufatanwa ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi bibye mu minsi ishize. Umuvugizi wa (...)

Gisagara:Abaturage bahamya ko gutwikira ibiyobyabwenge mu ruhame bibasigira isomo
Gisagara:Abaturage bahamya ko gutwikira ibiyobyabwenge mu ruhame bibasigira isomo

Abaturage bo mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, batangaza ko kuba ubuyobozi bufata umwanya wo kubigisha ku bubi bw’ibiyobyabwenge ndetse bagafatanya kubimena no (...)

  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.