Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Polisi yafashe ukekwaho kwica inzugi z’imodoka akibamo amamiliyoni   

  Yanditswe na RNP
 May 2016

 
 

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi umusore witwa Hitimana Albert ukekwaho kuba mu gatsiko k’abajura bica inzugi z’imogoka aho ziba zihagaze, bakiba ibikoresho by’ikoranabuhanga biba birimo nka za mudasobwa, telephone zigendanwa na Radiyo zo mu modoka.

Uyu Hitimana akaba yarafatiwe mu kiyovu nyuma yo kwica urugi rw’imodoka, akibamo amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi magana inani (3,800,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uyu musore asanzwe azwi muri ibi bikorwa by’ubujura kuko yabifatiwemo inshuro nyinshi.

Yagize ati:” Hitimana yafashwe n’abaturage bari bari hafi y’aho iyo modoka yari ihagaze nyuma yo kumubona amaze kuyica urugi akayinjiramo.”

Yakomeje avuga ati:”Nyirayo ni umucuruzi wari uyihagaritse aho, hanyuma Hitimana ayica urugi yinjiramo ariko mbere y’uko ayisohokamo abaturage bari hafi aho bahise batabara bamukingiraniramo, kugeza ubwo nyirayo aje nawe ahamagara Polisi iratabara, akaba yarasanganywe amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi agana inani(3,800,000Frw) yari amaze kwiba muri iyo modoka.”

SP Hitayezu yavuze ko Polisi ikiri mu iperereza kuko nyir’imodoka witwa Ntambara David avuga ko mu modoka ye harimo miliyoni umunani n’ibihumbi magana inani y’amafaranga y’u Rwanda (8,800,000Frw), akaba avuga ko bishoboka ko Hitimana yaba yarayahaye mugenzi we ubwo yashakaga gutoroka.

Kugeza ubu Hitimana afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.