Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza ibintu yari yibwe   

  Yanditswe na RNP
 June 2016

 
 

Polisi y’u Rwanda ku wa 23 Kamena 2016 yafashe kandi ishyikiriza Simon Yung mudasobwa n’ibindi bintu yari yibwe birimo telefone, Bibiliya,umugozi wifashishwa mu gushyira umuriro muri telefone, n’agatabo kandikwamo ibintu binyuranye (Agenda).

Yung ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza yibiwe mu murenge wa Remera, ho mu karere ka Gasabo ku ya 20 Kamena ahagana saa mbiri z’ijoro.

Ibyo bintu bye yabishyikirijwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Rutagerura Bahizi, icyo gikorwa kikaba cyarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo Yung umaze ukwezi n’igice mu Rwanda yari amaze gushyikirizwa ibintu bye yagize ati,"Nkimara kwibwa nahise mbimenyesha Polisi. Yanyijeje ko ibintu byanjye izabifata none imvugo ibaye ingiro; yabifashe ndetse irabinshikirije."

Yung yakomeje agira ati,"Ndabashimira cyane ku gikorwa mwankoreye.Nashimishijwe n’ukuntu mukurikirana ikibazo mugejejweho kugeza gikemutse. Ibyo byerekana ko mukora kinyamwuga. Imana ikomeze guha umugisha iki gihugu n’abagituye."

Asobanura uko Yung yibwe, ACP Bahizi yagize ati," Uwitwa Niyomugabo Simon, ubana n’ubumuga bwo kutagenda neza, yamwisitajeho aho yari yicaye ndetse agusha nkana imbago ye. Ubwo Yung yari yunamye ahugiye mu kuyimutoragurira ndetse anamukomeza nk’umuntu wari ugize ikibazo, abandi bari bafatanyije umugambi wo kumwiba bahise bafata igikapu cye cyarimo mudasobwa na biriya bintu bindi barabijyana."

ACP Bahizi yakomeje agira ati,"Akimara kubura ibintu bye, Yung yahise ajya gutanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera. Iyo mudasobwa yafatanywe umuntu wo mu Mujyi w’akarere ka Rubavu wari wayiguze; naho ibyo bintu bindi bikaba byarafatanywe Niyomugabo."

Yongeyeho ko hafashwe kandi abandi bagabo babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bujura, abo akaba ari:Ruzindana Augustin na Ndababonye Olivier.

Aba uko ari batatu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.

Amaze kumushyikiriza ibintu bye, ACP Bahizi yabwiye Yung ati,"Wakoze neza kumenyesha Polisi y’u Rwanda ukimara kwibwa. Byatumye ibintu byawe bifatwa vuba. Mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Rwanda muri rusange hari umutekano. Aho uri hose ujye wumva ko utekanye."

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.