Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yashyikirije moto yibwe muri Uganda ba nyirayo   

  Yanditswe na RNP
 April 2016

 
 

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ikigo cyo mu gihugu cya Uganda gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuhinzi cyitwa (International Institute of Tropical Agriculture-Uganda-IITA) moto yacyo yibwe muri iki gihugu ikaza gufatirwa mu Rwanda.

Iyo moto yo mu bwoko bwa Yamaha ifite nomero ziyiranga UDX339Z yafashwe ku itariki 27 Werurwe na sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngarama, mu karere ka Gatsibo

Igikorwa cyo kuyihererekanya cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 19 Mata hagati y’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP), Anthony Kulamba n’abakozi babiri ba IITA ari bo Ochola John na Ruzindana Antony.

JPEG - 38.8 kb
Abakozi ba IITA bashyikirizwa moto bibwe

Bamaze kuyishyikirizwa, Ochola yagize ati:" Iyi moto yibiwe i Kabare ku itariki 16 Mata. Ku munsi wakurikiyeho twamenyesheje Polisi y’iwacu ko twayibwe maze itwizeza ko igiye kubikurikirana."

Yakomeje agira ati:"Mu izina rya IITA ndashima cyane Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo gufata moto yacu twari twibwe ndetse ikaba inayidushyikirije."

Ruzindana yamwunganiye agira ati:"Ikimara kwibwa twabimenyesheje umuyobozi wacu, ndetse mwizeza ko niba uwayibye yayijyanye mu Rwanda izafatwa nta kabuza. Nyuma y’ibyumweru bibiri yarampamagaye arambwira ati: ’Ibyo wambwiye bibaye impamo moto yacu yafatiwe mu Rwanda."

Yakomeje agira ati:"Ndashima Polisi y’u Rwanda n’iki gihugu muri rusange kuko gifite inzego z’ubuyobozi zihamye zikora ibikorwa nk’ibi by’indashyikirwa ndetse n’ibindi bitandukanye."

ACP Kulamba yavuze ko imikoranire myiza isanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda ari yo yatumye iyi moto ndetse n’ibindi bintu bifatwa hanyuma bigashyikirizwa ba nyirabyo.

Yongeyeho ko hari izindi moto eshatu na none zafatiwe mu Rwanda mu minsi ishize zibwe muri Uganda zizashyikirizwa ba nyirazo mu minsi iri imbere.

Yagize ati:"Kurwanya ibyaha ndenga mipaka bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu cyane cyane Polisi zabyo binyuze mu guhanahana amakuru yatuma hafatwa abafite imigambi yo kubikora cyangwa abamaze kubikora."

ACP Kulamba yakomeje agira ati:"Umuntu wibiwe mu Rwanda ndetse n’ucyeka ko icyo yibwe cyazanywe mu Rwanda ajye abitumenyesha ku gihe kugira ngo tubikurikirane mu maguru mashya tubashe kubifatana uwakibye."

Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano birinda ibyaha muri rusange kandi baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma harwanywa ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.