Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ishyigikiye gukuraho imyambaro y’abayisiramukazi ihisha isura (Niqab)   

  Yanditswe na RNP
 July 2016

 
 

Nyuma yaho ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda (RMC) bufashe icyemezo cyo gukuraho umwambaro wa Niqab uhisha umubiri wose ndetse n’amasura y’abayisilamukazi, Polisi y’igihugu yishimiye iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’idini ya Islam itangaza ko ari bumwe mu buryo bwo gukaza umutekano.

Icyi cyemezo cyo gukuraho uyu mwambaro wa Niqab wambarwa n’igitsina gore cyafashwe mu nama y’ubuyobozi bw’umuryango mugali w’idini ya Islam, isanzwe yitwa Fatuwa yabaye ku italiki ya 14 Gicurasi 2016.

Ibi kandi bije bikurikira raporo yatanzwe n’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda birebana n’uyu mwambaro wa Niqab ushobora kuba intandaro y’umutekano muke ku mipaka cyangwa mu gihugu imbere.

JPEG - 78.8 kb
Imyambaro ya Niqab yaciwe mu Rwanda

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize icyo atangaza kuri cyino cyemezo cyafashwe n’umuryango w’idini ya Islam mu Rwanda.

ACP C Twahirwa yagize ati”Polisi y’igihugu ishyigikiye icyemezo cyose cyafatwa n’inzego zaba iz’amadini cyangwa izigenga mu rwego rwo gufatanya n’inzego zibishinzwe gukomeza umutekano”

ACP C Twahirwa yongeyeho kandi ko inzego z’amadini by’umwihariko umuryango wa Islam muri rusange ari bamwe mu bafatanyabikorwa mu gucunga umutekano w’igihugu, avuga ko imyemerere gakondo basanga yahungabanya umutekano hagafatwa ibyemezo byo kuyikuraho ko ntakabuza polisi y’igihugu izakomeza gushyira hamwe mu rwego rwo kwicungira umutekano.

 

Comments

 
 
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019
Antoine Hey yasabwe guhesha Amavubi itike ya CAN 2019

Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda ejo hashize tariki 21 Werurwe 2017 ; yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa igihe yitwaye neza. Perezida (...)

Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare
Ingabo z’u Rwanda zirahugurwa ku kurinda ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Abasirikare 30 batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, aho bazahabwa ubumenyi buzabafasha kugira uruhare mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Ni amahugurwa (...)

 Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda
Arkiepiskopi wo muri Pologne yagizwe intumwa ya Papa mu Rwanda

Arkiepiskopi wa diyosezi ya Lauriaco muri Pologne , Musenyeri Andrzej Jowzowicz, yagizwe intumwa y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis mu Rwanda kuri uyu wa 18 Werurwe 2017. Jozwowicz (...)

U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000  yo kwita ku bana b’Abarundi
U Buyapani bwahaye UNICEF Rwanda amadolari 636 000 yo kwita ku bana b’Abarundi

Guverinoma y’u Buyapani yahaye UNICEF Rwanda amadolari ya Amerika 636 000 yo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bari mu Rwanda mu nkambi ya Mahama kugira ngo bafashwe mu myigire n’ubuzima rusange. (...)

REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu
REB ikomeje kuvumbura amakosa mu micungire y’abarimu hirya no hino mu gihugu

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, buratangaza ko bukomeje kubona amakosa mu micungire y’abarimu mu turere dutandukanye tw’u Rwanda. Ni nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare hagaragaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.