Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida wa Benin yasuye agace kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Umukuru w’igihugu cya Benin, Patrice Talon uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuri uyu wa 30 Kanama 2016 yasuye agace kahariwe inganda kari i Masoro mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali.

Talon kandi uyu munsi yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ibyo biganiro byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Bimwe mu byo Benin n’u Rwanda biteganya gufatanya ni ishoramari n’ubucuruzi. Ibi byatumye Perezida agirana ibiganiro n’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB, aho abayobozi b’ibihugu byombi bunguranye ibitekerezo ku nzego z’ishoramari zashyirwamo ingufu.

Ubwo yasuraga agace kahariwe inganda, Perezida Talon yasobanuriwe imikorere ya zimwe mu nganda, zirimo urukora imyenda rw’Abashinwa, C&H, urukora mudasobwa, Positivo BGH, Pharmalab, n’urukora amatara, Sahasra.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, Perezida Patrice Talon umaze amezi ane ayobora Benin, yavuze ko batewe ishema n’ubuyobozi bw’u Rwanda. Yavuze ko mu myaka ishize u Rwanda rwari ruzwi kubera Jenoside yakorewe Abatutsi none ubu rukaba ruzwi kubera imiyoborere myiza.

Yabwiye Perezida Kagame ati” Ndagusuhuje mu cyubahiro n’ishema udutera twese Abanyafurika. Iki gihugu cyanyeretse ko iyo ufite ubushake ushobora gukora ibyo abandi batabashije kugeraho.”

Yongeyeho ko Abanyafurika batavumwe nk’uko bamwe babifata, ndetse ko u Rwanda ari ikimenyetso gifatika ko batavumwe.

Amafoto: @RDBrwanda

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.