Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo Kwita Izina   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yayoboye umuhango wo Kwita Izina ingagi wabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze kuri uyu wa 2 Nzeli 2016.

Ingagi ziswe izina ni 22 zirimo impanga ziswe Umuhate, Ntamupaka, Icyemezo, Ireme, Ifatizo, Kwigira, Umuhuza, Kura, Nyampinga, Ishimwe, Tunganirwa, Inyemwe, Umwiza, Ndizihiwe, Ndumunyarwanda, Mashami, Igikombe, Ukwiyunga, Hobe na Incungu.

Perezida Kagame yavuze ko Kwita Izina atari umuhango wo kwita amazina ingagi gusa kuko bijyana n’ibindi byinshi bidasiganwa cyangwa ngo bigongane. Yasabye abanyarwanda muri rusange kuzirikana ko hari inshingano bagomba kuzuza.

Ati “ Muri uyu muhango ntabwo twazanwe no kwita izina gusa, harimo no kwibuka ibyo byose kugira ngo amajyambere yacu ashingire ku kwifata neza. Gufata neza iby’u Rwanda byose birimo umurage w’u Rwanda harimo ingagi, izindi nyamaswa, amashyamba, harimo ibintu byinshi. Iyo bifashwe neza iyo bigize ubuzima bwiza Abanyarwanda nabo babaho neza.”

Yashimye abakora iyo bwabaga ngo babungabunge ibidukikije ari nako barengera inyamaswa avuga ko n’intare ziri mu Kagera zikwiye kuzajya zitwa amazina mu minsi iri imbere.

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.