2017-10-22 09:16:35 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yafatanyije na Trump kwishishimira intsinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-09 12:44:56

 
Share on:
 
Yasuwe:65
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yifatanyije na Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump mu kwishimira intsinzi nyuma y’amezi 18 amaze yimamamaza muri Leta zitandukanye za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahanganye n’umudemokarate Hillary Clinton.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye intsinzi y’uyu muherwe w’imyaka 70 y’amavuko yongeraho ko yiteguye umubano mwiza n’u Rwanda mu gihe akiri ku butegetsi.

Yagize ati “Nifatanyije na we Donald trump ku ntsinzi wegukanye neza. Ntegereje gukomeza umubano mwiza n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Perezida Kagame yiyunze ku bandi baperezida bifatanyije na Donald Trump kwishimira intsinzi kimwe na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.

JPEG - 256 kb
Perezida Paul Kagame yizeye ko umubano w’u Rwanda na USA ugikomeje

Instinzi yakiriwe neza i Moscow; Perezida Putin yavuze ko Trump azaba igisubizo ku mbogamizi zugarije isi zijyanye n’umutekano, anongeraho ko hazabaho ibiganiro hagati ya Leta y’i Washington na Moscow ku bw’iterambere ry’abatuye ibihugu byombi.

Hari n’ibindi bihugu bitanrukanye nk’u Bushinwa, u Bufaransa byamaze kwifatanya na Trump. Umwe mu bakuru b’amashyaka akomeye mu Bufaransa Marine Le Pen, yabaye umwe mu bifurije insinzi Trump agira ati “Twishimiye insinzi kuri Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abaturage bayo.”

Perezida wa Philipine Rodrigo Duterte, yashimwe byimazeyo insinzi ya Trump ko bishimiye bikomeye ubuyobozi bushya , kandi hazasigasirwa umubano w’ibihugu byombi mu bwubahane anongeraho ko bazakuriza ubutwerane hakurukijwe amahame ya demokarasi.

Amatora y'uyu mwaka yatunguye abatari bake kuko ibyatangazwaga mu makuru byatangaga icyizere ku mukandida Hillary

Minisitiri w’Intebe wa Australia Malcolm Turnbull na we ko nubwo nta mubano ukomeye wihariye bafitanye na na Amerika haba mu ntambara cyangwa mu bucuruzi, ari igihugu gifite ingufu yumva gukorana na cyo ari inyungu kuri bo.

Gusa hari n’abatunguwe n’iyi ntsinzi nka Heiko Maas Minisitiri w’Ubutabera mu Budage wagize ati “Isi ntiteze kurangira, ariko ibintu byinshi bigiye kwivangavanga…”

JPEG - 132.7 kb
Perezida wa Philipine Duterte uherutse gutuka Obama, yishimiye byimazeyo intsinzi ya Trump

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE