2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Kagame yifatanyije n’abaturage ba Gasabo na Kicukiro mu muganda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-06-24 09:13:58

 
Share on:
 
Yasuwe:924
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye igikorwa cy’Umuganda mu kibaya cya Nyandungu giherereye mu mirenge ya Ndera karere ka Gasabo na Nyarugunga mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa 24 Kamena 2017.

Umukuru w’igihugu, afatanyije n’abaturage b’uturere twa Kicukiro na Gasabo, yakoze umuganda, atunganya ikibaya cya Nyandungu giteganyijwe kubakwamo parike y’ubukerarugendo n’ahandi ho kuruhukira no kwidagadura.

Umushinga wo gutunganya icyo gishanga biteganyijwe ko uzatwara miliyari 2.4 z’amafaranga y’u Rwanda, watewe inkunga n’Ikigega cy’Igihugu cyo guteza imbere ibidukikije, FONERWA.

Ugamije kongera urusobe rw’ibinyabuzima, kugabanya imyuzure, ubukangurambaga bwo kubungabunga ibishanga no guhanga imirimo ishingiye ku bidukikije n’ubukerarugendo.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE