Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kwishimira intsinzi ya Valens Ndayisenga   

  Yanditswe na JEAN CLAUDE NTAWITONDA
 3 months ago

 
 

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kubyina intsinzi ku bwa Ndayisenga Valens wongeye guhesha ishema u Rwanda ubugira kabiri mu marushanwa y’amagare y’uyu mwaka wa 2016 (Tour du Rwanda 2016).

Abinyujije kuri twitter, Perezida Kagame yanashimiye ubwitange bw’Abanyarwanda bagumye hafi abakinnyi baserukiye igihugu cyabo, ari na ko bashyigikira umukino w’amagare.

Yagize ati "Twifatanyije nawe mu byishimo Valens Ndayisenga, watsindiye Tour du Rwanda 2016 yabaye mu buryo bushimishije. Ndashimira abakinnye muri uyu mukino bose n’Abanyarwanda bavuye mu ngo bakareba ndetse bakanabashyigikira."

Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2016, ni bwo Ndayisenga Valens ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, yegukanye Tour du Rwanda mu gihe ari na we wegukanye iy’umwaka wa 2014.

Mu marushanwa ya 2014 bwo yakiniraga ikipe ya Kalisimbi, ndetse na nyuma yo gutsinda yakiriwe na Perezida Paul Kagame hamwe n’abakinnyi bakina mu ikipe imwe.

Valens Ndayisenga hamwe n'ababyeyi be nyuma yo gutwara Tour du Rwanda 2016

Andi mafoto menshi kanda hano

 

Comments

 
 
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.