Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yibukije abarangije kaminuza ko kubona akazi bitoroshye   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016.

Mu ijambo yagejeje ku banyeshuri 8500 barangije mu byiciro bitandukanye bya kaminuza, yabasabye kutirara ngo bumve ko ubwo barangije kwiga bagiye kuruhuka ahubwo bakitegura guhangana ku giti cyabo no ku rwego rw’igihugu.

Ati”Ubu mwakwibwira ko ubwo murangije amasomo ubuzima bugiye koroha, ntabwo ari byo, hari ibindi bibategereje imbere, ibindi biteye ukundi, bitandukanye n’ibyo mumaze kunyuramo n’ubwitange bwanyu bwose muzahangana n’ipiganwa hanze aha ku giti cyanyu cyangwa se no ku gihugu ubwacyo.”

Yabaciriye amarenga ko hari igihe bashobora kuzajya gushaka akazi bagasanga hari benshi cyane bagashaka, bikabasaba guhangana, rimwe na rimwe bakakabura.

Ati” Hari ubwo muzapiganirwa ibintu bike buri wese ashaka kugeraho kandi bidakwiriye umubare w’ababishaka, ku isoko ry’umurimo ntabwo buri wese abona umurimo uko abyifuza, imirimo ishobora kuba mike kuruta abayishaka. Ubwo ni ukuvuga ngo muri abo bayishaka ubwo ari benshi bazayipiganira, bazayihanganiraho abashoboye abe ari bo bajya imbere.”

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.