Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yibukije abanyeshuri icyo u Rwanda rwahisemo   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Perezida Paul Kagame yahuye n’urubyiruko rw’abanyeshuri ba kaminuza basoje Itorero Intagamburuzwa abibutsa ko u Rwanda rwahisemo Ubumwe, gukorera mu mucyo no kureba kure, anabasaba kugaragaza uruhare rwabo muri aya mahitamo.

Kuri iki cyumweru tariki 11 Nzeri 2016, ni bwo aba banyeshuri basaga 2000 basoje itorero bahuye na Perezida Kagame muri Convention Center.

Perezida Kagame yahuye n'abanyeshuri basaga 2000 kuri iki cyumweru


Yibukije uru rubyiruko ko rukwiye kugira ibyo rwigomba n’ibyo rugomba abandi n’igihugu ndetse rugahora rwiteguye kugira icyo rukora mu kugera ku ntego igihugu cyihaye.

Umukuru y’Igihugu yabibukije ko gushaka ibisubizo bitari kure ati “Ntimukwiye kurota inzozi nini gusa, mukwiye kureba kure ndetse mugatekereza ku ntego zihambaye. Igihugu cyacu gishobora kuba ari gito ariko abaturage batekereza byagutse. Ibitekerezo byacu ntibigarukira ku mipaka y’igihugu.”

Yabwiye aba banyeshuri ko batazagera ku ntego bafite kubera kwiga gusa kuko uburezi ari ibibaranga nyamara gukora cyane n’ubwitange bikaba ari byo bizafasha kuba abo bifuza kuba.

Perezida Kagame yizera ko mu gihe uru rubyiruko rumaze ruhabwa ubumenyi n’uburere mboneragihugu mu Itorero rudatahanye ubusa, arusaba gukoresha ubumenyi bahawe kuko nibamera neza n’igihugu kizaba kimeze neza.

Yongeyeho ati "Ntidukwiye kuba Igihugu cy’imfabusa. Ntidukwiye kugira ikintu na kimwe gipfa ubusa muri iki gihugu. Imbaraga zanyu mwese muri iki cyumba n’abandi bari hirya no hino mu gihugu ntizikwiye kuba imfabusa."

Aba banyeshuri kumenya uko bahagarara bakirwanaho mu gihe bikenewe byanaba ngombwa bakarwanirira igihugu cyabo mu gihe ari ngombwa.

Madamu Jeannette Kagame mu bayobozi bakiriye aba banyeshuri








 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza
Abana icyenda bigiye muri gereza bakoze ibizamini bya Leta batsinda neza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rurishimira ko ku nshuro ya mbere abana bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro (...)

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatanywe kashe 39 zitandukanye umunyeshuri witwa Tuyishime Bernard wiga ibijyanye no gukora amazi mu Ishuri ry’Ubumenyingiro IPRC-Kicukiro. Izi (...)

Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi
Ni igihe cyo gukira ibikomere Abanyarwanda bakiyubakira igihugu – Dr Ndushabandi

Dr Ndushabandi Eric, umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP asanga iki ari cyo gihe nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na nyuma y’intambwe Abanyarwanda (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.