Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiwe guteza imbere uburezi   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 May 2016

 
 

Peter Kramer, Umunyamerika akaba n’umuyobozi mukuru wa Sosiyete “Marine Services” muri Amerika, nyuma yo kwakirwa no kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, yamushimiye kuba yarafashe iya mbere agaha agaciro uburezi kuri bose.

Peter Kramer avuga ko agereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika, Perezida Paul Kagame yitaye ku burezi bw’ibanze, ibi bikaba bigaragazwa n’uko 97% by’abana b’Abanyarwanda bagejeje igihe cyo kwiga bagana ishuri.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu, Kramer ari kumwe n’intumwa yari ayoboye yavuze ko nubwo hashize imyaka igera ku 10 amenyanye na Perezida Kagame, azakomeza gushima uburyo u Rwanda rwashyize imbere gahunda yo guteza imbere uburezi bw’ibanze kuri bose.

JPEG - 118.1 kb
Perezida Kagame yakira Peter Kramer

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, wari uherekeje Krammer, yatangaje ko uwo mugabo akorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) nk’umuterankunga wamufashije gutangiza ikigega “Peter Krammer Foundation”.

Iki kigega hamwe na “Nelson Mandela Foundation” byashinze umuryango mugari “School for Africa Initiative” uzafasha gushyigikira uburezi mu bihugu bisaga 26 byo ku mugabane w’Afurika harimo n’u Rwanda.

Rwamukwaya akaba yagize ati “Mu byo yashimye cyane harimo n’urwego rw’ubukungu bwateye imbere bigirira akamaro Abanyarwanda, by’umwihariko avuga ko u Rwanda rwabaye intangarugero mu guteza imbere uburezi, aho yavuze ko Perezida w’u Rwanda aha agaciro n’uburemere urwego rw’uburezi.”

Peter Krammer ni umwe mu baherwe ku Isi watangije umushinga wo guteza imbere uburezi muri Afurika ku buryo ateganya kubaka amashuri asaga ibihumbi bibiri mu bihugu 26 ku gaciro k’amadolari y’Amerika miliyoni 200.

 

Comments

 
 
  Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe
Itangazamakuru ryasabwe gufata iya mbere mu kurinda abangavu gutwara inda zitateguwe

Umuryango nyarwanda ugamije guteza imbere ubuzima, HDI, urasaba ko itangazamakuru gufasha abanyarwanda guhindura imyumvire no gukuraho imbogamizi ababyeyi bahura na zo mu kuganiriza abana babo (...)

Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza
Uganda yagaruye abanyarwanda babiri bari barayihungiyemo batorotse gereza

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni (...)

Min. Kanimba  yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura
Min. Kanimba yasabye umunyamabanga wa EAC gushyira ingufu mu mavugurura

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba, yakiriye mu biro bye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Amb. Libérat (...)

Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro
Abahoze ari abajura muri Nyabugogo bashinze ihuriro

Urubyiruko rugera ku 157 rwahoze rukora ibikorwa by’ubujura bitandukanye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kubireka, ubu rukaba rwarashyizeho ihuriro ryabo ryitwa” Hinduka uhindure (...)

Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.