Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yasabye ko imyitozo ya gisirikare yongerwa mu itorero Indangamirwa   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasabye ko itorero Indangamirwa rihuza abiga hanze n’abiga mu gihugu rizaba ku nshuro ya 10 rizongererwa imyitozo ya gisirikare ibiganiro bikagabanywa.

Ubwo yasozaga itorero Indangamirwa ku nshuro ya cyenda i Gabiro kuri uyu wa 19 Nyakanga 2016, yavuze ko mu itorero ry’ubutaha inyigisho z’amagambo zizagabanywa hakiyongera igisirikare ariko kikigishwa mu buryo butavunanye.

Ati” Tuzagabanya bya bipindi bya ba Rucagu na ba Kaboneka, ntituzagabanya agaciro kabyo ahubwo tuzagabanya uko bingana, hanyuma tubigishe bya bindi mukunda, … igisirikare.”

Yongeyeho ati”Hari abibwira ko imyitozo ya gisirikare ivunanye ariko ubu twabiboneye uburyo bitavunana, ugasanga uzi kumasha, kumenya imbunda z’ubwoko bwose no kuzirinda aho ziba ziri wowe utayifite. Cyane cyane nkamwe musigaye muba hanze tubagirira impungenge dusigaye twirirwa tubona barasa abantu mu muhanda.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ku nshuro ya cumi itorero indangamirwa rizahuza abamaze kurijyamo bose kuva ryatangira kugeza ubu ribaye ku nshuro ya cyenda.

Ati” Twaribajije turi ubutaha twakigize ikintu kinini cyane ahubwo kirenze ahangaha, ku buryo bumeze guutya, ku nshuro ya cumi tuzafata abamaze kunyura hano bose kuva ku nshuro ya mbere kugera ku ya 9 tubashyire hamwe tubazamure ku rundi rwego.”

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwirinda ubugwari ntibashakishe impamvu yo kwihunza inshingano zabo. Yabasobanuriye ikigwari icyo ari cyo.

Ati” Iyo bavuze ngo tabara, ikigwari umutima uramusimbuka akagira ubwoba. Atangira kuvuga ko umutwe umurya ati ‘ariko no mu nda ntihameze neza sinaraye nsinziriye.’”

Yabasabye kudakora akazi ngo ni uko bagahemberwa gusa ahubwo bakanabikura ku mutima.

Ati “Ntabwo iyo uri umuganga uvura gusa, …, ntabwo ari ikintu ukora nko kuzuza inshingano ngo ukwezi gushire baguhe umushahara ugende. Harimo no kuba ushaka gukiza umuntu.”

Itorero Indangamirwa ribaye ku nshuro ya cyenda ryahuje ababarirwa abanyeshuri 345.

 

Comments

 
 
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu
Polisi y’u Rwanda yafatiye ibiyobyabwenge na magendu mu mikwabu

Imikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mpera z’icyumweru gishize mu turere twa Huye, Kirehe, Gicumbi na Nyanza yayifatiyemo ibiyobyabwenge by’ubwoko butandukanye na magendu. Uwitwa Ntirenganya Jean (...)

Abatwara imodoka zijyana  abana ku ishuri  baravugwaho kubatendeka
Abatwara imodoka zijyana abana ku ishuri baravugwaho kubatendeka

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga bijyana cyangwa bivana abana b’abanyeshuri ku mashuri yabo, kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko hari (...)

U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
U Rwanda na Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisi babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bakuru bo mu gihugu cya Ecosse bari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, William Gelling, ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare basuye Polisi y’u (...)

Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu
Kicukiro: Barashimira uwaberegereje isomero mu mudugudu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rugari, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barashimira umufatanyabikorwa Mudacumura Fiston waberegeje isomero mu mudugudu wabo. Ubwo (...)

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Uganda ibinyabiziga byibwe

Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye na polisi mpuzamahanga (Interpol) kuri uyu wa 24 Mutarama 2017, yashyikirije Leta ya Uganda imodoka n’ipikipiki byibwe bigafatirwa ku mipaka y’u Rwanda mu bihe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.