Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yasabye inzego z’ubutasi za Afurika gushyira hamwe   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Perezida Kagame yasabye inzego z’ubutasi muri Afurika gukorera hamwe mu rwego rwo gukiza umugabane ibyaha biwugarije n’akarengane gashingiye kuri politiki kawukorerwa.

Mu ijambo yavuze afungura inama y’abakuru b’inzego z’ubutasi n’umutekano mu bihugu bitandukanye, ibaye ku nshuro ya 11, yagaragaje akamaro abagize izo nzego bafitiye umugabane.

Yasobanuye ko akazi k’urwego rw’ubutasi ari inkingi ya mwamba y’umutekano w’ibihugu n’umugabane ariko ko nta cyagerwaho izi nzego zidashyize hamwe.

Ati” Umutekano niryo shingiro ry’ibindi byose. Niyo mpamvu dukeneye inzego z’iperereza n’umutekano zishoboye kandi zifatanya. Ubukungu bw’ibihugu byacu buva mu isesengura rinoze ry’ibiriho bigatuma abashyiraho politiki bakemura ibibazo neza.”

JPEG - 71 kb
Inama ya CISSA yahuje abayobozi b’inzego z’umutekano n’Ubutasi muri Afurika

Yavuze ko gushyira hamwe k’ubutasi ari byo byahagarika ibibazo byugarije Isi muri iki gihe, kuko nubwo hari ibihugu bimaze igihe byishongora ko bifite ubushobozi buruta ubw’ibindi nabyo muri iyi minsi biri kwibasirwa.

Ati”Hashize igihe kinini, ibice bimwe by’Isi byumva biri hejuru y’ibindi. Bikagaragarira mu buryo dutabarana. Urebye Isi uko imeze ubu, nta tandukaniro rinini hagati y’ibihugu byitwa ko ari bito n’ibyitwa ko bifite imbaraga. Twese ingaruka z’umutekano muke zitugeraho kimwe bityo tugomba kugira uruhare mu kuzikumira dushyize hamwe. “

Perezida Kagame asanga inzego z’ubutasi za Afurika zikwiye gusangira amakuru avuye mu iperereza kuko nta gihugu gishobora kwicungira umutekano kidafatanyije n’ibindi.

Umukuru w’igihugu yabwiye abitabiriye CISSA ko ubucamanza mpuzamahanga bwamunzwe na politiki ku buryo bwibasira umugabane wa Afurika gusa.

Yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byahuye n’ingaruka z’ikoreshwa nabi ry’ubwo bucamanza kandi ko rudateze kubyihanganira.

 

Comments

 
 
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK
Sen. Tito yahumurije abarokotse Jenoside muri UNILAK

Ku mugoroba wo ku wa kane itariki 27 Mata 2017, abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste (INILAK) bifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Abatutsi bazize Jenoside. Senateri Dr. Tito (...)

Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga
Bralirwa yashimiwe kubera umubyeyi imfubyi z’abishwe muri Jenoside bayikoreraga

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi urashimira Uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa, ku buryo yahindutse umubyeyi w’abana babyawe n’ababyeyi (...)

Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda
Rubavu:Umusuwisi n’Umunyekongo bishimiye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Umuturage ukomoka mu gihugu cy’u Buswisi n’undi ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bashyikirijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu ibyemezo bibemerera kuba abenegihugu b’u (...)

Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa  muri Sudani y’Epfo
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata. Basanzeyo (...)

RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga
RSSB iri kwiga ku kibazo cy’abafite mituweli boherezwa kugura imiti muri farumasi zigenga

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ari nabwo bufite mituweli mu nshingano, buratangaza ko bugiye kuganira na Minisiteri y’Ubuzima ku kibazo bamwe mu banyamuryango bashinja (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.