Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Amakuru | Mu Rwanda

Perezida Kagame yasabye abaturage guhana abayobozi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 March 2016

 
 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yasabye abaturage kujya bahana abayobozi bigabiza ibyagenewe gahunda z’iterambere ryabo.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’akarere ka Rubavu muri sitade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu ku ya 16 Werurwe, Perezida Kagame yagarutse ku bayobozi bigabiza imitungo ya gahunda za Leta nka VUP na Girinka.

Ati” Ntabwo abayobozi bagiraho kugira ngo ibyari bigenewe abaturage babigire ibyabo. Kandi mujye mwibuka mujye mubahana. Mufite ubushobozi n’uburenganzira bwo guhana abayobozi. Muzi aho babahanira? Iyo byageze mu matora murabanga, mukanga kubatora.”

JPEG - 138.8 kb
Perezida Kagame asuhuza abaturage b’i Rubavu ku wa Gatanu

Yongeyeho ko n’izindi nzego za Leta ziteguye guhana abayobozi nkabo, ariko ko zikeneye ko abaturage bazitungira agatoki.

Ati” Iyo mwabyerekanye gutyo turabibaryoza, turabakurikirana iby’abaturage batwaye bakabigira ibyabo baraza kubyishyura. Mujye mudutungira agatoki gusa.”

Ababyeyi batajyana abana ku ishuri bazahanwa

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse ku babyeyi batajyana abana ku ishuri ahubwo bakabakoresha imirimo ivunanye yagenewe abantu bakuru, avuga ko bazajya bahanwa.

Yavuze ko yasanze abana bo mu karere ka Rubavu bajya mu ishuri ari bake cyane.

Ati” Nasanze hano muri Rubavu abana benshi batajya kwiga kandi Leta yarashyizeho uburyo bwo kugira ngo buri mwana wese yige. Hari ababyeyi badashishikariza abana kwiga bakabakoresha ibindi bikwiye gukorwa n’abantu bakuru. Turaza guhana abo babyeyi bakoresha abana babo imirimo badakwiye gukora kimwe n’abatohereza abana kwiga.”

Perezida yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze, imiryango n’abarezi gukurikirana ababyeyi batajyana abana ku ishuri bakabafatira ibihano.

Ati” Kandi nabo nibadafatira ibyemezo abo babyeyi nabo tuzabafatira ibyemezo.”

Uyu munsi Perezida Kagame nibwo asoza uruzinduko rw’iminsi yari yagiriye mu turere twa Gakenke na Rubavu mu buryo bwo kwegera abaturage.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta
Bamwe mu babyeyi bagaragaje ibanga ryatuma abana batsinda ibizamini bya Leta

Ku wa mbere ushize nibwo ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB, cyamuritse amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye. Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza (...)

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano (...)

Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze
Babiri bafunzwe bakekwaho guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze

Polisi y’u Rwanda mu turere twa Nyarugenge na Nyamasheke ifunze abagabo babibi bakekwaho kugerageza guha ruswa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo babakorere ibinyuranije n’amategeko. (...)

Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove
Nyarugenge: Polisi yafashe agatsiko k’abajura bibye mudasobwa muri GS Nzove

Abagabo 5 bafunzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gufatanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa bari bibye mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Nzove (...)

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura
Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda uwashakishwaga akekwaho ubujura

Polisi ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda Hategekimana Isaie w’imyaka 42 ukomoka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, washakishwaga na Polisi y’u Rwanda akekwaho ubujura yakoreye mu karere ka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.